RFL
Kigali

Arsenal izatangira Shampiyona y’u Bwongereza y'uyu mwaka yesurana na Manchester City, uko amakipe azahura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2018 10:49
1


Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018 ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azacakirana mu mikino y’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza imwe mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda no ku isi. Iyi tombora yarangiye saa yine zuzuye za hano i Kigali yasize ikipe ya Arsenal izatangira shampiyona icakirana na Manchester City.



Shampiyona y’u Bwongereza izatangira tariki 11 Kanama 2018 aho Saa Kumi z’umugoroba ikipe ya Arsenal Fc izaba icakirana n’ikipe ya Manchester City i Londre ku kibuga cya Arsenal. Nyuma y’uyu mukino tariki 18 Kanama 2018 iyi kipe izaba inamamaza u Rwanda, ikazahita icakirana na Chelsea imikino yose ibiri ikomeye kuri iyi kipe.

Mu yindi mikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa Premier League, Manchester United izakira Leicester City, Liverpool ihure na West Ham mu gihe Wolverhampton yatwaye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikazamuka, izahura na Everton. Fulham izakira Crystal Palace mu gihe Cardiff City izasura ikipe ya Bournemouth.

UbwongerezaUko imikino izaba imeze ku munsi wa mbere wa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean d'Amour5 years ago
    Ariko mwagiye mureka ibyo!! Ubwo Gisabo ntago ari mubavuga ...nago, ...ishamba, ...igo....aho kuvuga ...ntago, ...ishyamba, yego,....? Tumugenzuye neza twasanga n'Ikinyarwanda yavutse avuga atacyandika neza. Nta muntu uba intyoza mu rurimi niyo rwaba ari urwa kavukire. Kandi aramutse ari nk'umuzungu arimo avuga Ikinyarwanda nabi muba mubyishimiye muvuga ko yagerageje!!! Abanyarwanda we....!!!!! Mwibuke ko ibintu byose byigirwa mu makosa dukora ya buri munsi...."apprendre par les erreurs"....., "Learning through errors...." (niba nanjye ntakoze amakosa ngo mumpe urw'amenyo).





Inyarwanda BACKGROUND