RFL
Kigali

Pastor Julienne Kabanda agiye kuganiriza abakobwa uko bamenya abasore bazarushingana n'igihe nyacyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2018 11:20
0


Pastor Julienne Kabanda ategerejwe mu giterane cy'abakobwa kizabera muri Evangelical Restoration church Kimisagara aho azatanga impanuro ku bakobwa zijyanye n'uko bamenya igihe nyacyo cyo kurushinga ndetse n'uko umukobwa yamenya umusore nyawe akwiriye kubana nawe iteka ryose.



'Who, When and Why to be married' (Ni nde musore ukwiriye kubana nawe, Ni ryari ugomba gushaka, Kubera iki ukwiriye gushaka) ni yo nsanganyamatsiko y'iki giterane cyatumiwemo Pastor Julienne Kabanda usanzwe ukorera umurimo w'Imana mu itorero Jubilee Revival Assembly.

Pastor Julienne Kabanda azwiho gutanga impanuro zikomeye ku rubyiruko

Ni igiterane kizitabirwa n'abakobwa gusa. Buri mukobwa uzacyitabira azataha yamenye uko yatoranya umusore nyawe bakwiriye kubana iteka ryose. Iki giterane kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/06/2018 kuva Saa Cyenda z'amanywa. Pastor Julienne Kabanda yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kwinjira muri iki giterane ari ubuntu ku bakobwa bose bifuza kuzacyitabira. Yabahaye ikaze. 

Pastor Julienne Kabanda azasobanura byimbitse icyanditswe kiri muri Zaburi 144:12, haragira hati: "Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza, Bakiri abasore. N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka, Abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba."

Igiterane Pastor Julienne Kabanda yatumiwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND