iTel
Kigali

“Umwuga si yo mpano ahubwo ni inzira yo kunoza impano wahawe” Impanuro za Jules Sentore ku banyempano bashaka gukabya inzozi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2018 8:49
0

Muri iyi minsi hari kuvuka abahanzi benshi kandi bashya, aha bamwe banahamya ko badakunze guhita bafatisha mu mpano zabo ngo bakabye inzozi rimwe na rimwe bakagira abo bashyiraho amakosa nk’abatuma batabasha gukabya inzozi zabo. Ibi byatumye Jules Sentore agira ubutumwa agenera abanyempano bifuza gukabya inzozi zabo.



Jules Sentore yagize ati” Iyo ufite impano haba gushushanya, kwandika, gucuranga, kuririmba n’ibindi byinshi iyo bikugendamo umera nk’umuntu utuzuye kuko hari ikintu kiba gishaka gusohoka cyagenewe abazakubona cyangwa bazakumva kuko ni nk’ubutumwa wahawe wavukanye butari ubwawe gusa, icyo usabwa ni ugukora uko ushoboye ukageze bwa butumwa ku babugenewe kabone n'iyo waba utabazi cyangwa utazi amaherezo yabwo.”

Jules Sentore uzwi cyane mu kuririmba injyana gakondo yakomeje agira ati”Muri iki gihe bisa nk’ibyahindutse kuko umunyempano asigaye ahita atekerezwa mu buryo bw’ubucuruzi nyamara ahubwo hakabanje kwigwa uburyo ibyo afite byagirira akamaro benshi nawe bitamusize. Ni ho uzasanga abamufashije cyangwa abakoranye nawe iyo batagera ku byo we yatekereje bahita batandukana cyangwa we akabivamo kuko aba ameze nkuwakoreshejwe imirimo y'agahato.”

Jules SentoreJules Sentore umwe mu bahanzi bafite impano idashidikanywa mu njyana gakondo

Jules Sentore agaruka ku cyo we abona cyakorwa yagize ati”Icyiza mbona ni uko buri munyempano nawe ubwe yajya abanza akagosora ibyo yahawe nyuma agahitamo yitonze abo bagendana bakamufasha kugera ku nzozi ze, kuko bitabaye ibyo azababaza umutima we n'impano ye ariko kandi abanyempano b’ingeri zose bakwiye kumenya ko umwuga atari yo mpano ahubwo umwuga ari inzira yo kunoza impano abahanzi baba bahawe.”

Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko ibi yabitekereje nyuma yo kubona abanyempano bacika intege kuko bakurikiye inzozi zabo ariko ntibabashe kugera aho bifuza, aha akaba asanga akenshi bikunze no kuba intandaro yo kubura bamwe mu banyempano baba bashatse kwirukira kugera ku nzozi zabo nyamara kuzigeraho akenshi bidasaba kwiruka.






Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS