Kigali

Taliki ya 14 Kamena mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/06/2018 8:08
0 0 0 0 0 Loading... 0

Kuri iyi taliki Jenoside yari igikomeje abatutsi bicwa n’interahamwe ,ari nako ingabo zari iza RPA zikomeza urugamba rwo kubarokora.14 Kamena 1994: Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’ingabo za RPA Inkotanyi n’ingabo zari iza leta Ex-FAR , ku bufatanye bwa Perezida wayoboraga Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu) Mobutu n’abandi baperezida bane b’ibihugu bituranyi by’u Rwanda.

14 Kamena 1994: Abayoboke 5000 b’umuryango FPR Inkotanyi bo mu Bufaransa bakoze imyigaragambyo yabereye ku biro bya Perezida w'u Bufaransa i Paris basaba ko Jenoside ihagarikwa byihuse hagashyigikirwa inzira ya Demokarasi.

14 Kamena 1994: Kuri Centre St. Paul, Interahamwe zatwaye Abatutsi 62 bari bahahungiye, zijya kubica. Padiri Celestin Hakizimana wari umusaseridoti kuri iyi kiliziya afatanyije n’abasirikare bane b’Umuryango w’Abibumbye yari yahamagaye bagerageje kwimana aba batutsi bajyanwe kwicwa ariko biba iby’ubusa.

Buri mwaka kuva taliki ya 7 Mata kugeza taliki 4 Nyakanga u Rwanda ruba ruri mu minsi 100 yo kwibuka abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Src: CNLG


Umwanditsi

Yvonne Murekatete

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS