RFL
Kigali

Allainto wari umenyerewe mu mashusho y’indirimbo z’ibyamamare yatangiye gukora muzika ku giti cye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2018 18:06
0


Allainto ni izina rishya muri muzika y’u Rwanda icyakora isura ye si ubwa mbere igaragaye mu maso y’abakurikiranira hafi muzika cyane ko asanzwe akunze kwifashishwa nabahanzi benshi baba bifuza ko abagira mu mashusho y’indirimbo, kuri ubu uyu musore uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alainto yamaze kwinjira mu muziki nk’umuhanzi mushya.



Uyu musore usanzwe yifashishwa n’abahanzi banyuranye yamenyekanye mu ndirimbo ‘Ikinya’ ya Bruce Melody cyane ko ariwe wagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo yamamaye bikomeye. Uyu muhanzi magingo aya wamaze kwinjira mu muziki yatangarije Inyarwanda ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumva impano imukirigita kandi agasanga ibyo afasha abandi bahanzi aramutse abyikoreye aribwo yaba akoze akazi kenshi.

AllaintoAllainto mu ndirimbo ye nshya Dj yakoranye n'uyu musore

Allainto yinjira mu muziki yatangiranye n’indirimbo ye ‘Kunywa’ iyi yanasohokanye n’amashusho yayo, icyakora nyuma y’iyi ndirimbo Allainto yahise ashyira hanze indi ndirimbo ye nshya yise Dj iyi nayo ikaba iri kumwe n’amashusho yayo.

REBA HANO INDIRIMBO ‘DJ’ YA ALLAINTO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND