Mu gihe Isi yose ihanze amaso mu gihugu cy’u Burusiya ahagiye kubera igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ni nako bimeze kuri Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda usanzwe n'ubundi akunda ibijyanye n’imikino.
Ange Kagame yagaragaje ko ari gukurikirana iby’iki gikombe yishimira uko Senegal yaserutse yambaye. Kuri Twitter ya FIFA bashyizeho amafoto y’ikipe y’igihugu ya Senegal ubwo yasesekaraga mu Burusiya, Ange Kagame agaragaza ko yishimiye ukuntu abakinnyi n'abaherekeje ikipe y’Igihugu ya Senegal baserutse bambaye umwambaro ukunze kwambarwa muri Senegal. Ange Kagame yagize ati” YES to the traditional wear…”
Ange Kagame yishimiye ukuntu abakinnyi b'ikipe ya Senegal baserutse mu gikombe cy'Isi bambaye
Mu by’ukuri ntabwo Ange Kagame yigeze avuga ko azaba afana iyi kipe y’igihugu ya Senegal cyangwa indi yose muri iki gikombe cy’Isi kigiye gutangira mu masaha make ari imbere, gusa yashimishijwe n’uburyo iyi kipe yaserutse yambaye umwambaro gakondo wo mu gihugu cya Senegal. N'ubwo Ange Kagame atagaragaje ikipe azaba afana muri iyi mikino y'igikombe cy'isi, biranashoboka ko iyi kipe ya Senegal yaba imwe mu zo azaba afana nk’umukunzi w’imikino byongeye ikipe ya Senegal ikaba ari imwe mu makipe yaserukiye umugabane wa Afrika.
Ikipe y'igihugu ya Senegal ni uku yaserutse yambaye
Tubibutse ko imikino y’igikombe cy’Isi byitezwe ko itangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018 ikazabera mu gihugu cy’u Burusiya ikazarangira tariki 15 Nyakanga 2018. iyi kipe y'igihugu ya Senegal izatangira imikino yayo tariki 19 Kamena 2018 ikina n'ikipe ya Poland zihuriye mu itsinda H.
TANGA IGITECYEREZO