RFL
Kigali

King The Winner ufatanya gucuranga mu rusengero no mu tubyiniro yasohoye indirimbo ihimbaza Imana-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2018 16:18
0


Umuhanzi King The Winner ubusanzwe akora umuziki usanzwe (Secular music). Usibye kuba umuririmbyi, ni n'umucuranzi mu tubyiniro tunyuranye two muri Kigali akabifatanya no gucuranga mu rusengero rwa Glory to God Temple (GGT) ruherereye mu karere ka Kicukiro.



Mugisha Aime Christian uzwi nka The Winner ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko, akaba atuye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: Ndanezerewe, Mana ikomeye, My Dreams, Nsoma rimwe, Mupenzi wa kweli n'izindi. Mu nzozi ze yifuza kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Inyarwanda.com twamubajije impamvu acuranga mu rusengero akanacuranga mu tubyiniro, ibintu bidakunze kuvugwaho rumwe n'abakristo. 

UMVA HANO 'UMUVUGIZI' INDIRIMBO YA GOSPEL YA KING THE WINNER

Mu kiganiro twagiranye, King The Winner yavuze ko n'ubwo acuranga mu rusengero bitamubuza no gucuranga mu tubari n'utubyiniro. Ahanini ngo biterwa n'uko mu tubari n'utubyiniro baba bamwishyuye amafaranga atari macye mu gihe mu rusengero acurangira amafaranga macye cyane dore ko nta mubare runaka w'ayo bamuhemba ahubwo ngo baramugenera, nyamara mu tubyiniro kugira ngo ahacurange bisaba ko baba bamwishyuye ibihumbi 40 by'amanyarwanda. Uyu musore avuga ko abonye umuterankunga, yahagarika burundu gucuranga mu tubari, akajya acuranga gusa mu rusengero. Si ibyo gusa ahubwo ngo yahita yinjira no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agasezerera burundu umuziki wa secular. Yagize ati:

Mfite urusengero njyamo nkacuranga, gusa nkunda kubona ibiraka bya secular, mu rusengero baribwiriza bakangenera ayo bampa. Mu kabari, iyo nahacuranze bampa ibihumbi 40. Gusa ngerageza kwitwararika, ntabwo njywa inzoga cyane, nazinywaga kera ubu ndi gushaka kwiyegurira Imana, narabiretse kubera kuba cyane mu rusengero. Imana ni yo igena, ngerageza kuba umusitari ariko ntabangamiye abandi dusengana, njyewe ndasenga.  Mbonye umuterankunga nabivamo nkakora gospel gusa. 

Kuri ubu King The Winner yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yise 'Umuvugizi'. Yumvikana muri iyi ndirimbo asaba Imana kumuha amahoro yo mu mutima ndetse akayibwira ko igihe kigeze kugira ngo iruhure ubwoko bwayo ibukure muri Egiputa. Yanashyize hanze kandi indi ndirimbo yise 'Why' yakoranye n'abahanzi bo muri Uganda ari bo: Roby James na Kim Kulio. Muri iyi ndirimbo 'Why', King The Winner aririmba inkuru mpamo y'umukobwa bahoze bakundana bakaza gutandukana bikamusigira igikomere. Ngo yaje gusanga abakobwa bose ari ababeshyi ndetse ngo biragoye ko yasubira mu rukundo. Kuri ubu arateganya kujya muri Uganda gufata amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Why'.

UMVA HANO 'UMUVUGIZI' INDIRIMBO YA GOSPEL YA KING THE WINNER

REBA HANO INDIRIMBO KING THE WINNER YAKORANYE N'ABAHANZI BO MURI UGANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND