RFL
Kigali

U Rwanda rwatoye Maroc yatsinzwe mu matora yo kwakira igikombe cy’isi 2026

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2018 13:49
1


Ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018 ubwo hatangazwaga abatsinze amatora yo kuzakira igikombe cy’isi cya 2026, Mexico, USA na Canada bihuje batsinda Maroc muri aya amatora. U Rwanda rwatsindwanwe na Maroc nk’uko raporo y’amatora ibigaragaza.



Ni imyanzuro yafatiwe mu nama ya 68 ihuza abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), inama iri kubera i Moscow mu Burusiya ahagomba no kubera imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2018 guhera kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018.

Muri aya matora, ibihugu birimo Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bagize amajwi 134, Maroc yari ihagarariye Umugabane wa Afurika yagize amanota 65 mu gihe kimwe mu bihugu batoye imfabusa kuko abanyamuryango bemerewe gutora bari 199. Igikombe cy'isi cya 2026 kizaba kirimo amakipe y'ibihugu 48, hazakinwamo imikino 80 mu minsi 34 mu gihe hasanzwe hitabira amakipe 32 bagakina imikino 64 mu minsi 30.

u Rwanda rwatoye Maroc

U Rwanda rwatoye Maroc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibasumba5 years ago
    Huuu,ya Hôtel ya Ferwafa yagomba kubakwa ari uko Maroc itowe ubwo nticyubatswe! Ubu harirukanwa cg hagafungwa umupolisi wariye ibihumbi 5000. Uwanyereje amamiliyoni ntavugwa. Ni igitangaza.





Inyarwanda BACKGROUND