RFL
Kigali

Uruvange rw'imineke itetse na cannelle ni isoko y'ibitotsi ku babibuze burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/06/2018 13:44
2


Muri iyi minsi ya none kudasinzira ni ikibazo gikomeye kandi kigera ku bantu benshi batandukanye bitewe n’imirimo ya buri munsi bahura nayo cyangwa se bashaka icyabatunga bo n’imiryango yabo. Kudasinzira twavuga ko ari isoko y’umunaniro ukabije, kwigunga, agahinda gakabije n’ibindi byinshi bitandukanye bisa n’ibyo.



Hari n'ubwo abantu bagerageza gushaka akanya ngo basinzire ariko kubera ibintu byinshi baba bari gutekereza cyangwa se bafite ibibazo bitandukanye bigatuma bajya mu buriri bakaryama ariko ntibabone ibitotsi. Hari icyo ushobora gukora rero ukabona ibitotsi kandi ugasinzira nk’uruhinja bitagusabye imbaraga zihambaye.

Ese ni iki cyagufashe gusinzira neza?                         

Ntabwo bigoye cyane kuko abahanga bavuga ko wakwifashisha ibintu bibiri gusa kandi bitagoye kubibona. Ibyo bintu ni: Imineke ibiri ndetse n’amavuta ya cannelle. Uruvange rw’imineke n’amavuta ya cannelle byonyine bishobora kugufasha kuryama neza ndetse ugasinzira wiziguye nk’umwana muto cyane.

Ushobora kwibaza uti ese ibyo bitegurwa gute?

Biroroshye cyane, niba ushaka kugera ku buriri ugahita usinzira nk’uruhinja fata amazi ushyiremo imineke ibiri minini ubundi ubitogose iminota 10, nyuma yaho ubikure ku ziko uvangemo amavuta ya cannelle. Gira akamenyero ko kubinywa buri saha imwe mbere y'uko ujya kuryama ubundi urebe ukuntu ijoro ryawe rizajya rikubera igitangaza kubera ibyo bintu byoroheye buri wese.

Icyitonderwa: Umugore utwite ntiyemerewe kunywa urwo ruvange kubera cannelle ndetse si byiza ko umuntu anywa ibirengeje urugero yibwira ko yasinzira cyane kuko bishobora kumutera zimwe mu ndwara zibasira umutima.

Uribaza uti ese imineke ibiri itetse ndetse n’amavuta ya cannelle ni gute bishobora gutuma umuntu asinzira neza?

Muri make imineke ikize cyane kuri tryptophane, magnesium, potassium ndetse na vitamin B, tryptophane rero ifasha umuntu kugira akanyamuneza no gusinzira neza hanyuma iyo umuntu adafite magnesium na potassium mu mubiri we ntabwo abasha gusinzira neza, bityo rero iyo umuntu yayiriye agubwa neza kandi akaba yabasha gusinzira bitagoranye.

Kuri cannelle rero nabyo ni uko nayo atuma umubiri ugubwa neza umuntu akabasha kuruhuka, iyo uvanze n’imineke rero biba akarusho kuko buri kimwe gikora akazi kacyo ibintu bikagend neza. Hari ibindi abahanga bavuga ko bishobora kubuza umuntu gusinzira neza nko kunywa ikawa, itabi ngo bishobora gutuma ijoro ryawe ritakunogera nk'uko bikwiye.

Gusa ntitwabura kuvuga ko kudasinzira biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye kandi zirimo izikomeye, niba ugerageje ibyo twavuze haruguru ntibigufashe gusinzira, gana muganga agufashe kumenya impamvu nyamukuru yabyo bityo umenye uko wabirwanya.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nifrorence5 years ago
    ese ayomavutani ayahe sinyazi
  • dudy5 years ago
    ese ayo mavuta aboneka hehe akozwe muki erega bavandimwe mujye mudusobanurira neza kuko muba mubwira abanyarwanda kdi umubare mwinshi nutumva izo ndimi





Inyarwanda BACKGROUND