RFL
Kigali

Ibimenyetso 7 bikwereka ko impyiko zawe zirwaye ku buryo bukomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/06/2018 12:49
0


Impyiko ni bimwe mu bice bigize umubiri wacu kandi by’ingenzi cyane kuko burya biri mu bifasha ibindi bice by’umubiri gukora neza, bityo kubera gukora cyane zishobora guhura n’ibibazo bitandukanye kandi bikomeye.



Ni muri urwo rwego rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zirwaye. Iyo hashize icyumweru kimwe cyangwa bibiri impyiko zawe zirwaye, utangira kumva utameze neza ukabura ibitotsi ukumva urananiwe kandi nta n’ikintu wakoze.

Bimwe muri ibyo bimenyetso rero harimo:

Kudasinzira neza: Nubona umaze icyumweru cyangwa bibiri uryama kandi ntubashe gusinzira neza uzamenye ko ushobora kuba ufite ikibazo cy’impyiko icyo gihe rero imyanda iba yariyongereye mu mubiri kuku uba utakibasha kwihagarika nk’ibisanzwe kandi tuzi neza ko mu nkari ari ho hasohokera imyanda iba yinjiye mu mubiri.

Kurwara umutwe w’uruhande rumwe ndetse no kunanirwa umubiri wose: Ubusanzwe iyo impyiko z’umuntu zimeze neza biba bishatse kuvuga ko n’amagufwa ye akomeye rwose ndetse n’amaraso akaba ari menshi kandi atembera neza mu mubiri. Iyo zarwaye rero ni ho usanga amagufwa y’umuntu atagikomeye aho aba ashobora kuvunika bya hato na hato ndetse akagira ikibazo cy’amaraso make ari nacyo kivamo indwara ya anemie, umuntu agacika intege umubiri wose ndetse akanarwara umutwe w’uruhande rumwe kandi udakira, icyo gihe impyiko ziba zarafashwe rwose.

Ibibazo ku mubiri bya hato na hato: Aha bishatse kuvuga ko kunanirwa kurya, ubushake bwo kurya bukagenda burundu, uruhu rukumagara cyane. Nubona ibi bimenyetso uzihutire kujya kwisuzumisha kuko bene ibyo biterwa n’uko umubiri uba wananiwe gusohora imyanda kuko impyiko zirwaye.

Gusharira mu kanwa: Abenshi mu bafite ikibazo cy’impyiko bagaragarwaho no gusharira mu kanwa cyane bigatuma nta kintu babasha kurya bityo bakananuka bikomeye kuko ntacyo baba barya.

Kugira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero: Kudahumeka neza ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu arwaye impyiko bitewe no gukamuka kw’amazi aba ari mu bihaha ndetse no kubura amaraso.

Kubabara bimwe mu bice by’umugongo: Nk’izindi ndwara zisanzwe, impyiko nazo zishobora gutuma umuntu ababara umugongo bikamanuka bikagera mu mayasha no mu maguru ubundi umuntu akagira isesemi ndetse agacika intege umubiri wose.

Guhindura ibara kw’inkari umuntu yihagarika: Iyo wamaze gufatwa neza neza, igikurikiraho ni ukwihagarika inkari zitandukanye yane n’iza mbere, ubundi ukajya ku musarane inshuro zitabarika ujya kwihagarika nta n’amazi wanyoye. Nubona iki kimenyetso uzihutire kujya kwa muganga kugira ngo hasuzumwe ikibitera maze ukurikiranwe hakiri kare.

Src:doctricimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND