RFL
Kigali

AY yatangaje ko Don Jazzy yemeye gutanga akayabo ngo bafashe Taju kujya kwiga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/06/2018 11:59
0


Muri iyi minsi hari utuntu twinshi twaba amafoto cyangwa amashusho tugenda dusakara ku mbuga nkoranyambaga. Ak’umwana wo muri Nigeria kasakaye ari kuvuga icyongereza kitameze neza kamuhesheje gufashwa na bimwe mu byamamare byo muri icyo gihugu ajyanwa ku ishuri.



Umwana w’umuhungu witwa Taju agiye kujyanwa ku ishuri abifashijwemo n’abahanzi bo muri Nigeria. Ibi byasembuwe n’umunyarwenya wo muri Nigeria AY wakiriye umuhigo w’ibihumbi Magana atanu by’amanyanigeria, angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri n’icyenda na Magana atatu na makumbyabiri by’amanyarwanda (1,209,320 RWF) yemewe n’umuyobozi wa Mavin Record, Don Jazzy. Uyu mwanzuro wo guhiga wafashwe nyuma y’amashusho uyu munyarwenya AY yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyarwenya AY wo muri Nigeria ni we watangaje ubufasha bwa Don Jazzy

Nyuma y’aho AY yakiriye umuhigo wa Boss wa Mavin Record ntiyabyihereranye, yatangaje ko Don Jazzy yiyemeje kuzafashisha uyu mwana ibihumbi Magana atanu akimara kubona amashusho ye yari gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Don Jazzy guhiga kwe, byagaragajwe aho byaturutse ko ari mu kiganiro AY yagiranye n’uyu muyobozi wa Mavin, Don Jazzy agakora screenshot maze abandi bakuririraho bagatangira kugira ubushake bwo gufasha Taju nk’uko tubikesha urubuga rwa Ghafla.

Don Jazzy yagiranye ikiganiro na AY yemera kuzatanga ibihumbi 500

Muri aya mashusho, Taju aba ari kugerageza kuvuga icyongereza hakaba ibyo atabasha kuvuga neza, atanabasha kumva ikibazo baba bamubajije. Nyuma y’aho AY abwiwe na Don Jazzy ko azafasha Taju yahise agira ati:

Don Jazzy yambwiye ko azatanga ibihumbi Magana atanu (500,000 NGN) agafasha umwana muto Taju akajyanwa ku ishuri. Turacyategereje kubona amakuru y’ukuri tugahura nawe n’ababyeyi be. Turashimira cyane abatangaje amashusho ye (Video) bigatuma tuyabona kandi ndahamya ko abantu twese tubigize ibyacu nk’abanyanigeria twakorera byinshi abameze nka Taju hanze aha. Imana ibahe umugisha mwese #tajugoestoschool.

Don Jazzy wemeye kuzatanga arenga Miliyoni y'amanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND