iTel
Kigali

Taliki ya 13 Kamena mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/06/2018 10:09
0

Taliki ya 13 Kamena mu 1994 Ingabo zari iza RPA inkotanyi zakomeje kurwana urugamba rwo kubohoza igihugu zitabara abatutsi bari bakomeje gutsembwa n’interahamwe ndetse n’ingabo za leta yari iriho.Taliki ya 13 Kamena 1994 :Abatutsi 400 barahungishijwe bavanwa kuri Kiliziya ya Sainte-Famille mu mujyi wa Kigali bajyanwa mu gice cyagenzurwaga n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi kugira ngo barusheho kurindirwa umutekano. Aba batutsi nubwo bari bihishe aha ku Kiliziya cya Sainte-Famille ariko bari bari kwicwamo bacye bacye, interahamwe ziza zigatwara bacye bacye ku munsi zikajya kubica.

13 Kamena 1994 Hari hateranye inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Perezida wa Africa y’Epfo, wariho icyo gihe Nelson Mandela yavuze ko ibiri kubera mu Rwanda ari igisebo kuri Afurika asaba ko hagira igikorwa ngo bihagarare. Icyakora amahanga yakomeje kurebera kugeza abanyarwanda ubwabo aribo batabaye abanyarwanda b’abatusi bicwaga muri Jenoside, aka wa mugani ngo “Akimuhana kaza imvura ihise”.

Kuri iyi taliki ya 13 Kamena umwaka wa 2018, nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, hakomeje iminsi ijana (100) yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.

Src: CNLG

Umwanditsi

Yvonne Murekatete

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS