RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane agiye gutangira gukora ku mushinga we wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2018 10:25
1


Miss Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, kuva yatorwa yari ataratangira kugira ibikorwa akora bijyanye n’umushinga we yatangaje mbere. Kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gutangira ku mushinga we wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.



Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ni wo mushinga Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 yinjiranye muri iri rushanwa. Nyuma yo gutorwa Iradukunda Liliane yari ataratangira gukora ibikorwa bijyanye n’umushinga we byatumaga benshi bibaza ko yaba yaradohotse ariko nyamara siko bimeze cyane ko kuri ubu agiye gutangira uyu mushinga ahereye ku gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro site y'ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ntara y’Uburengerazuba.

Iyi site y'ubukerarugendo bushingiye ku muco igiye gufungurwa mu ishuri rya  ESECOM-RUCANO ribarizwa mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Ngororero umurenge wa Hindiro akagali ka Gatega mu mudugudu wa Kagarama. Muri iki kigo kigiye gufungurwamo iyi site y'ubukerarugendo bushingiye ku muco, hazajya higishirizwamo byinshi mu bigize umuco nyarwanda. Mu gufungura iyi site, hatumiwe abanyeshuri bo mu bigo binyuranye biri mu karere ka Ngororero ndetse n'abandi bose batuye muri aka gace.

Miss Rwanda 2018 

Miss Rwanda 2018 agiye kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro site y'ubukerarugendo muri Ngororero

Amakuru ava mu bafasha uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwada muri uyu mwaka wa 2018, avuga ko Miss Rwanda Liliane azajya kwifatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gufungura site aho abantu banyuranye bazajya bigira byinshi ku mateka y’u Rwanda ndetse na byinshi mu bigize umuco nyarwanda. Gusura iyi site igiye gufungurwa, bisaba kwishyura amafaranga Magana atanu 500 Frw ku muntu usanzwe na 200 Frw ku munyeshuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua Yasimbe 5 years ago
    ESECOM -RUCANO nikigo gifite ubuyobozi Bwiza Kd Butekereza Neza Congz To Head Master #HATEGEKIMANA Denis Christophe and Miss Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND