RFL
Kigali

Wari uzi ko ibitambaro duhanaguza amasahane ari byo bihindukira bikadutera zimwe mu ndwara?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/06/2018 7:03
0


Abahanga bavuga ko gukoresha ibitambaro duhanagura amasahani cyangwa ibikombe bishobora gukurura indwara ziturutse ku dukoko dutandukianye.



Ubushakashatsi bushya bw’abahanga bo muri kaminuza y’ibirwa bya Maurice basuzumye ibitambaro bihanaguzwa amasahane n’ibikombe (serviette) byakoreshejwe mu gihe cy’ukwezi, basanga bishobora kugira udukoko twa Escherichia coli uko byakorerwa isuku kose.

Utu dukoko twa Escherichia coli tugaragara kuri ibi bitambaro mu gihe runaka tukaba twateza ibibazo byo kumererwa nabi mu rwungano rw’imirire. Ubusanzwe udukoko twa Escherichia coli dukunze kugaragara mu biribwa cyangwa amazi yanduye.

Eudukoko twa Escherichia coli tugira ngaruka ki mu mubiri?

Utu dukoko dukunze kugaragara ku bitambaro bihanagura amasahane turiraho buri munsi cyangwa ibikombe tunyweramo dutuma amara agira ikibazo, umuntu akarwara indwara y’impiswi, kuribwa mu nda no kugira umuriro.

Icyo wakora ukirinda indwara zitewe n’utu dukoko twa Escherichia coli

1.Kumesa no guhindura kenshi ibi bitambaro bihanaguzwa amasahani ndetse no kubireka bikuma neza mbere yo kubikoresha. 

2.Ibi bitambaro bihanaguzwa amasahani cyangwa ibikombe bigomba kuminjirwamo umuti wica udukoko cyangwa bikameswa mu mazi ashyushye kuri 60C.

3.Karaba ibiganza wongere ubyumutse mbere yo gutegura ibyo kurya cyane cyane inyama mbisi.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND