RFL
Kigali

CITY MAID E12:Nikuze yahishuye ko yaryamanye na Nick, Audrey yibonera akazi mu kabari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2018 14:39
1


Igice gishya cya 12 cya filime y'uruhererekane ya City Maid cyageze hanze. Ni igice tubonamo Nikuze ahishura ko yaryamanye na Nick ndetse bakabyarana. Tubonamo kandi Nick asaba na producer we kumufasha bagakora indirimbo y'urukundo izavugisha isi yose.



Muri iki gice tubonamo Nikuze aganira na Pizzo akamubwira inkuru y'ubuzima bwe bwite itari izwi n'abantu benshi. Yamubwiye ko kera akiri umwana yaryamanye na Nick ndetse ubu bakaba banafitanye umwana n'ubwo yabigize ibanga rikomeye. Yanavuze ko iyo abonye Nick, yumva ahindutse muri we kuko acyimwiyumvamo.

Nick we agaragara ajya kwa producer we akamusaba ko amufasha gukora indirimbo y'urukundo itari yakorwa n'undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda no hanze. Yifuza ko iyi ndirimbo ye yazakundwa cyane. Audrey yagaragaye ari gukora mu kabari. Mama Beni na n'ubu aracyafite ikibazo cy'uko atazi aho umugabo we ari. 

REBA HANO IGICE CYA 12 CYA FILIME Y'URUHEREREKANE YA CITY MAID








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • willy5 years ago
    ici cikobwa rwose kibereye urugo,abasore bubu ubanza barwaye miyopi





Inyarwanda BACKGROUND