RFL
Kigali

CYCLING: Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekana inzira za Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2018 13:35
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018 muri Classic Hotel ku Kicukiro ni bwo ku isaha ya saa cyenda (15h00’) hazaba hatangira igikorwa cyo kumurika imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2018 izakinwa kuva tariki 5-12 Kanama 2018.



Tour du Rwanda 2018 izaba ari isiganwa risa n'aho ryihariye kuko rizaba ari ryo rya nyuma riri ku kigero cya 2.2 kuva ryakwemerwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino (UCI) mu 2009. Kuri ubu hazaba hizihizwa imyaka icumi rimaze rikinwa ryemewe ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya cumi (10) kuva 2009, rishobora kuzabamo ugutungurana cyane ku bigendanye n’imihanda mishya izaba ikoreshwa cyane ko bishoboka ko hazaba harimo imihanda nibura ibiri yo mu gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda (Rubavu-Karongi) cyo kimwe na Rusizi-Huye imihanda imaze igihe itanyurwamo.

Kuva mu 2009 Tour du Rwanda yakwemerwa ku rwego mpuzamahanga, imaze gukinwa inshuro icyenda (9), muri izi nshuro imaze gusigara mu Rwanda inshuro enye kuko kuva mu 2014 yagiye itwarwa n’abanyarwanda.

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph yatwaye Tour du Rwanda 2017

Tour du Rwanda 2014 yatwawe na Ndayisenga Valens mbere y'uko mu 2015 Nsengimana Jean Bosco ayegukana. Mu 2016 ni bwo Ndayisenga Valens yongeye kuyisubiza bityo Areruya Joseph ayitwara mu 2017 akaba ari nawe uheruka kuyitwara akaba yari mu ikipe ya Team Dimension Data ariko akaba yarayivuyemo agana muri Delko Marseille.

Mu gihe cya Tour du Rwanda 2018, hazaba harimo ko Gasore Hategeka azaba ari umukinnyi wa mbere umaze kwitabira Tour du Rwanda zose kuva mu 2009. Muri iri siganwa azaba yizihiza imyaka icumi amaze yitabira iri siganwa akanitwara neza kuko uyu mugabo aba afasha cyane mu guhangana n’abanyamahanga ababuza kuba bafata imyanya y’imbere bityo bigaha amahirwe abanyarwanda baba bafite amahirwe yo gutwara isiganwa.

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club ubu ahagaze ku mwanya wa 30 ku rutonde rusange

Gasore Hategeka ubwo yasozaga agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017

Dore uburyo Areruya Joseph yatwayemo Tour du Rwanda 2017:

Areruya w’imyaka 22, yatwaye iri siganwa ku nshuro ye ya mbere biba agahigo gakomeye kuko kuva mu 2014 iyi Tour du Rwanda itwarwa n’abanyarwanda. Ibimenyetso byo gutwara Tour du Rwanda 2017, Areruya yabitangiye kuwa 13 Ugushyingo 2017 ubwo yatwaraga agace ka Kigali-Huye kari ku ntera ya Km 120.3.

Uyu musore yaje kuyamburwa kuwa 14 Ugushyingo 2017 ubwo bavaga i Nyanza bagana i Rubavu ikaza gutwarwa na Simon Pelaud umusuwisi ukinira Team Illuminate. Areruya Joseph yongeye kuzamura umwuka kuwa 15 Ugushyingo 2017 ubwo yavaga i Rubavu agana i Musanze ku ntera ya Km 97.1 (Km 97.1), agatwara Etape.

Aha ni bwo icyizere cyatangiye kuzamuka haba ku banyarwanda bakunda umukino w’amagare ndetse n’ikipe ya Team Dimension Data for Qhubeka kuko yari agaragaje kugaruka mu isiganwa n'ubwo Simon Pelaud yakomezanyije “Maillot Jaune”.

Bahatanira kugera ku murongo (Sprint)

Bahatanira kugera ku murongo (Sprint) i Musanze

Kuwa 16 Ugushyingo 2017 ni bwo Areruya Joseph yari afite uburenganzira bwo kuba yanikopesha mu iduka agatanga ingwate ya Tour du Rwanda 2017 kuko kuri uwo munsi ni bwo yasubiranye “Maillot Jaune” kuko yavuye i Musanze agera i Nyamata ari imbere ya Simon Pelaud umunota 1’33”. Icyo gihe yahagereye rimwe na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data kuko bafatanyije mu nzira bikaba ngombwa ko amuhemba gutwara agace.

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 abasiganwa bahagurutse i Nyamata bagana i Rwamagana ku ntera ya Km 93.1, iyi ntera yatwawe na Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Club y’i Rubavu. Gusa icyo gihe Areruya Joseph yagumanye umwenda w’umuhondo.

Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, urugendo rwa Km 86, abasiganwa bahagurutse i Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali. Aha, Areruya Joseph yahagurutse i Kayonza ari imbere ya Eyob Metkel amasegonda 38” nyuma baje kugera kuri sitade ya Kigali Eyob ari imbere ya Areruya Joseph amasegonda atatu.

Byumvikana neza ko Areruya Joseph yahise asigara yizigamye amasegonda 35”.  Bazenguruka umujyi wa Kigali, Areruya Joseph yagize ibibazo byo gupfusha igare bituma Eyob Metkel amukuramo amasegonda arindwi (7”) bityo Areruya arangiza irushanwa yizigamye amasegonda 27” ku rutonde rusange (General Classification).

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma mu 2017 anabitse Tour du Rwanda 2014

Nyuma y’isiganwa, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane mu buryo abantu batabasha kwiyumvisha kuko batareba mu mutima ariko akaba akabije inzozi yahoraga arota. Yagize ati "Ndishimye cyane kuko ubu ntabwo abantu babyumva kuko ntibabasha kureba mu mutima wanjye. Gusa navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo kuko ni iby’agaciro gakomeye kuba Rwanda Nziza yaririmbwa kubera Areruya Joseph”.

Ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2018 ubwo abasiganwa bazengurukaga umujyi wa Kigali bava kuri sitade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-Sitade Amahoro, Ndayisenga Valens yatwaye aka gace kari ku ntera ya kilometero 120 (120 Km) akoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 13 (2h58’13”).

Nyuma yo gutwara aka gace karangiriraga ku kazamuko ko kuva ku biro bikuru bya Airtel ugana kuri sitade Amahoro, Ndayisenga yavuze ko mu busanzwe ari umukinnyi mwiza ahantu hazamuka bityo kuba yageze ahazamuka ari imbere bitari kubura ko atsinda.

Mu magambo ye yagize ati "Ndishimye kuba ntwaye iyi Etape kuko njyewe niyizera ahantu hazamuka. Urumva ko niba nageze ahazamuka ndi imbere bitari kubura ko nitwara neza. Gusa sinabura kuvuga ko ubufatanye bw’abanyarwanda butumye umuyarwanda Areruya atwara Tour du Rwanda".

Muri aka gace, Eyob Metkel yaje ku mwanya wa 5 akoresheje 2h58’13” mu gihe Simon Pelaud yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 2h58’17”, Areruya Joseph yabaye uwa 11 akoresha 2h58’20”.

Areruya Joseph niwe muntu wavuzwe cyane muri iki Cyumweru mu Rwanda

Areruya Joseph ni we muntu wavuzwe cyane muri iki Cyumweru cyabayemo Tour du Rwanda 2017

Nsengimana Jean Bosco umunyarwanda wari waratwaye Tour du Rwanda 2016 yavuze ko muri uyu mwaka habayeho gukorana cyane haba ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina imbere mu gihugu ndetse n’abanyarwanda bakina hanze kandi ko we ubwe yizeraga ko Areruya Joseph ashoboye.

Mu magambo ye yagize ati "Ni irushanwa ryari rikomeye kuko mwabonye ko ubu byahindutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Ubushize umuntu yatwaraga Maillot Jaune bikagorana ariko ubu wabonaga ko byari intambara. Twarafatanyije nk’abantu twaharaniraga ishema ry’igihugu kandi twabigezeho”.

Iyo uraranganyije amaso ku rutonde rusange rw’irushanwa, usanga Byukusenge Patrick ari ku mwanya wa Gatanu (5) akaba umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi nyuma ya Areruya Joseph.

Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira Tirol Cycling Team muri Autriche yafashe umwanya wa 6, Munyaneza Didier 8, Uwizeye Jean Claude 14, Ephraim Tuyishime 18, Mugisha Samuel 24, Gasore Hategeka 27, Uwizeyimana Bonaventure 32, Mfitumukiza Jean Claude, Rugamba Janvier 39, Hakiruwizeye Samuel 42, Uwingeneye Jimmy 43 mu gihe Ruberwa Jean ariwe munyarwanda waje inyuma ku mwanya wa  49.

Areruya Joseph niwe wambaye umwenda w'umuhondo mu kuzenguruka Kigali

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Kigali ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2017

Mu gutanga ibihembo, Areruya Joseph yahembwe nk’umunyarwanda, umunyafurika witwaye neza mu gace ka Kigali-Kigali, Van Engelen ahembwa nk’uwahatanye kurusha abandi. Natnael M yabaye uwazamutse neza kurusha abandi naho Ndayisenga Valens ahembwa nk’uwatwaye agace ka Kigali-Kigali kari ku ntera ya Km 120.

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

Uwizeyimana Bonaventure agera ku murongo

Uwizeyimana Bonaventure ni we watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017

Dore abakinnyi 10 ba mbere ba Tour du Rwanda 2017:

1.Areuya Joseph

2.Eyob Metkel

3.Kangangi Suleiman

4.Nsengimana Jean Bosco

5.Byukusenge Patrick

6.Ndayisenga Valens

7. Jeannes Matthieu

8.Munyaneza Didier

9.Tesfom Okbamariam

10.Simon Pelaud






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND