RFL
Kigali

Gusinzira cyangwa kuryama bimaze iki ? Kudasinzira neza hari ingaruka mbi bigira se ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/06/2018 13:18
0


Abantu benshi bakunze kwibwira ko ibitotsi ari murumuna w’urupfu,ariko se ni ko kuri ? Ese hari akamaro bifitiye umubiri?



Abashakashatsi ku mibereho ya muntu bavuga ko ubusanzwe kugira ibitotsi, gusinzira amasaha runaka byizana akenshi ntacyo umutu yakora kugira ngo abyigize inyuma cyangwa ngo abibone. Icyakora hari impamvu zishobora gutuma bya bitotsi bitinda kuza bikaba byanabura burundu cyangwa bikaba byinshi kurenza urugero umubiri uba waragennye.

Urubuga e-santé.fr, rutangaza ko muri rusange gusinzira bifasha umubiri kongera kwishakamo imbaraga z’umunsi ukurikiyeho kuko iyo umuntu asinziriye, imbaraga z’umubiri ziribika, kuko ibice by’umubiri biba bikora biba ari bicye cyane, bigatuma umubiri ubasha kwisuganya, ugasubirana imbaraga n’umwimerere uba watakaje mu gihe cy’umunsi.

Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru e-santé.fr, bugaragaza kandi ko iyo umuntu asinziriye aribwo imisemburo myinshi irekurwa, harimo na melatonine (umusemburo wo gukura), uturemangingo tukabona umwanya wo kwiyongera ndetse ubwonko bugakora neza. Mu gihe umuntu yashyizweyo (asinziriye cyane) umutima n’imyakura ndetse n’imikaye bibona umwanya wo kwivugurura ku kazi k’umunsi uba ugiye gukurikiraho. Icyakora abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu abuze ibitotsi mu buryo buhoraho, imikorere y’umubiri iba mibi.

Ni izihe ngaruka zo kudasinzira neza ?

Urubuga e-santé.fr ruvuga ko umuntu uwo ari we wese ashobora kurwara indwara yo kubura ibitotsi akajya asinzira nabi. Iyi ndwara iterwa no kuryama kenshi umuntu atinze cyangwa kuryama amasaha macye cyane. Iyo kubura ibitotsi bibaye akarande, umubiri ugira umunaniro, kutamera neza mu marangamutima bishobora kubyara agahinda gakabije, gutakaza ubushake bwo kurya. Kubura ibitotsi mu buryo buhoraho bishobora gutera ibibazo by’umutima n’imitsi ari ho hashobora kuvamo gucika kw’imitsi y’ubwonko, kugira umubyibuho ukabije ndetse na diyabete.

Source: e-santé.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND