RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye Ikoreshwa abana: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/06/2018 11:22
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 24 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Kamena, ukaba ari umunsi w’163 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 202 ngo umwaak urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1954: Papa Piyo wa 12 yashyize ku rutonde rw’abatagatifu Kiliziya yiyambaza Dominiko Saviyo wari waritabye Imana afite imyaka 14 y’amavuko gusa, aba umuntu wa mbere ubaye umutagatifu yaritabye Imana ari muto.

1964: Nelson Mandela warwanyaga politike y’ivanguraruhu muri Afurika y’epfo, akaba n’umuyobozi w’umutwe wa ANC yakatiwe igifungo cya burundu akaba yaraje gufungurwa amaze imyaka 27 muri gereza.

1987:  Jean-Bédel Bokassa wari umwami wa Centrafurika yakatiwe igihano cy’urupfu, aho yashinjwaga ibyaha yakoze akiri ku ngoma yamazeho imyaka 13.

1993: Mu gihugu cya Nigeriya habaye amatora ya perezida, ariko aza guhagarikwa n’igisirikare cyari kiyobowe na Ibrahim Babangida.

Abantu bavutse uyu munsi:

1924George H. W. Bush, wabaye perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1963: TB Joshua, umuvugabutumwa w’umunya-Nigeriya nibwo yavutse.

1972Bounty Killer, umuraperi akaba n’umuDJ w’umunyajamayika nibwo yavutse.

1979: Diego Milito, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine nibwo yavutse.

1981: Adriana Lima, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

1985: Blake Ross, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba umwe mu bakoze porogaramu ya interineti ya Mozilla Firefox nibwo yavutse.

1991: James Rodriguez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Colombia yabonye izuba.

1992: Philippe Coutinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

816: Papa Leo wa 3 yaratashye, ku myaka 66 y’amavuko.

1912Frédéric Passy, umucungamutungo w’umufaransa, akaba ari mu bantu ba mbere bahawe igihembo cyitiriwe Nobel ubwo cyatangwaga bwa mbere mu 1901 yaratabarutse, ku myaka 90 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Jiroemon Kimura, umuyapani, akaba umwe mu bantu babayeho igihe kirekire ku isi, yaratabarutse, ku myaka 116 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye Ikoreshwa abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND