RFL
Kigali

Impamvu 5 zitera abagore n’abakobwa benshi kuba inshoreke

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/06/2018 20:30
0


Muri iyi si ndetse no mu minsi ya none, abakobwa baba bifuza guteretwa n’abahungu barenze umwe, nyamara hari umubare munini kandi udahwema kwiyongera w’abagore badaterwa ikibazo no kugira abagabo barenze umwe aba bitwa inshoreke.



Kuri bamwe ku bagore baba bumva nta kibazo na kimwe kirimo kuba yaba mu cyo ntatinya kwita igishushanyo cy’urukundo kuko ruriya ntiruba ari urukundo, ni igicucu cyarwo. Aha tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma abagore benshi bakunze kuba inshoreke. Turavuga ku mpamvu 5 zishobora kubitera.

1.Umutekano mu mafaranga

Nta kindi cyagomba kuza ku mwanya wa mbere kitari iki rwose. Abagore n’abakobwa benshi bakunze guhura n’ikibazo cy’ingutu ku bijyanye n’agafaranga. Yego ni byo abakobwa cyangwa abagore bakenera ibintu byinshi rwose, ibi rero bituma badashobora gushyira hamwe umutima kuko muri uko gukenera byinshi usanga abakobwa benshi baba batanafite akazi ariko bagahora bararikiye twinshi mu buzima bwabo batabasha kwigondera. Iyo umukobwa abonye umugabo wishingira kumuha ibyo akeneye we atakibonera, bituma amusanga atitaye k'uwo ari we. Twibuke neza ko nta rukundo rumujyanye, ni ikibazo cyo kwikemurira ubukene gusa ndetse yanabona abarenze umwe akabasanga, akaba inshoreke atyo.

2.Kwigunga

Ubwigunge bukunze guta benshi mu maboko adafututse, abakobwa benshi bemera guteretwa n’abagabo bafite abandi bagore kubera gutinya kuba ari bonyine, batinye ubwigunge bakemera kuba abagore bo ku ruhande, inshoreke badakurikiye ibintu, atari amafaranga ahubwo ari ukwanga kuba bonyine.

3.Irari

Rimwe na rimwe usanga irari ryaramaze bamwe mu bakobwa yaba umuhungu cyangwa umugabo ugaragara neza agakora ibishoboka byose ngo abashe kumugeza mu buriri, baryamane gusa nibashaka batandukane. Umukobwa nk’uyu kuba yamenya ko uyu mugabo yararikiye afite umugore cyangwa undi mukunzi ntacyo biba bimubwiye, icye gusa ni ukuzimya irari ugasanga abayeho ubuzima bwa gishoreke gusa.

4.Inyota yo kuvumbura

Kuri iki hari abatari bubyumve neza, ariko reka tubisanishe n’abacana inyuma barashakanye. Hari ushobora guca inyuma uwo bashakanye kubera amatsiko yo gushaka kugerageza n’ahandi uko biba bimeze (ni bibi ntibikwiye na gato ariko birakorwa cyane). No ku bagore cyangwa abakobwa benshi rero bajya bisanga barabaswe n’ubushoreke kandi mu kugenda atari yo ntego, kuko aba yaragiye bwa mbere agiye kumva uko uburo bw’ahandi bumera. Umugore akumva anyotewe cyane no kumva uko biba bimeze abaye ateretwa n’undi mugabo bikarangira aheze mu ngeso atyo.

5.Gushaka ubwigenge

Inshuro nyinshi usanga hari umukobwa wumva ko kuba agira umukunzi bizamufunga agahitamo kubireka. Ibi akumva ko bimuhesha uburenganzira bwo kuba yakundana n’umuhungu uwo ari we wese ashaka n’igihe abishakiye. Aba ni ba bandi usanga baragize abakunzi nka bane mu kwezi kumwe akumva ubuzima ni ubwo, kuri bo si ngombwa guteretwa n’umuhungu udafite umukunzi, n’umugabo ufite umugore cyangwa umusaza biba nta kibazo na kimwe.

Tuvuze impamvu 5, hari n’izindi nyinshi zitavuzwe ndetse hari n’izo ntazi rwose kuko buri wese aba afite impamvu ye. Impamvu iyo ari yo yose yaba igutera gukundana n’umugabo w’abandi, ugahinduka inshoreke kuko wagendeye ku marangamutima y’inyuma gusa. Mukobwa garukira aho! Rekera aho kwishuka ngo wumve ko ubwo ari bwo buzima buryoshye, tuza ujye mu rukundo rumwe rurahagije, urwubatse neza rwazaguha umunezero ushaka wose. Gukomeza kuba inshoreke nta mahoro byaguha na gato, va mu rukundo rw’abandi wubake urwawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND