RFL
Kigali

Bugesera: Bakoze siporo rusange izira ibinyabiziga (Car Free Day) mbere y'uko hakinwa 20 Km de Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/06/2018 11:18
0


Abatuye Akarere ka Bugesera by’umwihariko abakunzi ba siporo zitandukanye bicaye bategereje tariki ya 17 Kamena 2018 ubwo hazaba hakinwa irushanwa ngaruka mwaka (20 Km de Bugesera), abasiganwa ku maguru n’amagare baza babucyereye. Mbere y'uko iri rushanwa habaye siporo rusange izira ibinyabiziga (Car Free Day) kuri uyu wa Gatandatu.



Iyi siporo rusange imaze kuba umuco mu bice bitandukanye by’igihugu nyuma yo gutangirira mu mujyi wa Kigali, abatuye akarere ka Bugesera bavaga ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamata bakagenda bakagera kuri Golden Tulip Hotel (La Palisse Nyamata) bakabona kugaruka ku nzu y’urubyiruko aho bakoreye siporo yo kugorora ingingo no kurwanya amavunane.

Ni igikorwa kitabiriwe na Mbabazi Rose Mary Minisitiri w’urubyiruko n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari baje basanga Mutabazi Richard nk’umusangwa akaba ari we uyoboye akarere ka Bugesera.

Mu b'imbere barimo Mbabazi Rose Mary, Mutabazi Richard, Gasore Serge, Rwabuhihi Innocent n'abandi

Mu b'imbere barimo Mbabazi Rose Mary, Mutabazi Richard, Gasore Serge, Rwabuhihi Innocent n'abandi 

Abakinnyi ibihumbi bibiri (2000 Participants) ni bo bategerejwe mu isiganwa ry’ahareshya na kirometero 20 (20KM) rizabera mu Karere ka Bugesera rizwi ku izina rya “20KM de Bugesera” rizaba tariki ya 17 Kamena 2018 ku nshuro ya gatatu.

Ingimbi n’abangavu bazasiganwa ahareshya na kirometero 8 (8Km) naho abana biruke ahareshya na kirometero eshatu (3KM). Umukinnyi wa mbere mu kwiruka kirometero 20 mu bakuru azahembwa ibihumbi magana abiri na tike y’indege yo kujya i Dubai.

Mu nzira abitabiriye Car Free Day ya Bugesera bakora siporo

Mu nzira abitabiriye Car Free Day ya Bugesera bakora siporo

Abitabiriye bagorora ingingo nyuma yo kugaruka kuri Maison de Jeunes de Nyamata

Abitabiriye bagorora ingingo nyuma yo kugaruka kuri Maison de Jeunes de Nyamata

Mu kwiruka kirometero 8 uwa mbere azahembwa ibihumbi ijana no kujya gukorera imyitozo muri Kenya, igihugu cyateye imbere mu mikino ngororamubiri (Athletisme). Mu gusiganwa ku magare ahareshya na 40KM uwa mbere azahembwa ibihumbi 20.

20KM de Bugesera yateguwe n’ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) kiri i Ntarama gifatanyije n’Akarere ka Bugesera. Tariki ya 17 Kamena 2018 ntihazabaho gusiganwa ku maguru gusa kuko hazabaho no gusiganwa ku magare ahareshya na kirometero 40 ku bahungu n’abakobwa.

Kwiyandikisha bimaze igihe byaratangiye bikazasozwa kuwa 16 Kamena 2018. Bikorerwa kuri biro by’imirenge igize akarere ka Bugesera, kuri sitade Amahoro i Remera ndetse no kuba wajya kuri murandasi ukandikamo amagambo 20km.inyarwanda.com ugahita ukurikiza amabwiriza.

Nizeyimana Alexis yegukanye 20 Km de Bugesera- AMAFOTO

Nizeyimana Alex ni we ufite 20 Km de Bugesera 2017 akoresheje isaha imwe n’amasegonda 33 (1h00’33”)

Abakomiseri b'irushanwa batondeka neza abakinnyi

Abarenga ibuhumbi 2000 ni bo bitezwe muri 20 Km de Bugesera 2018

Abasiganwa ku magare bo batangiye mbere

20 Km de Bugesera iba inarimo isiganwa mu mukino w'amagare 

20 Km de Bugesera 2018 irabura iminsi ibarirwa ku ntoki 

Uko ibihembo biteguye ku bakinnyi bazahiga abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND