Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru. Police FC yatsindiwe na Ndayishimiye Antoine Dominique naho APR FC yishyurirwa na Nsabimana Aimable.
Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda (9’) ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wahise yuzuza ibitego umunani (8) muri shampiyona. Ndayishimiye Antoine Dominique yanabaye umukinnyi w’umukino (Man of the Match). Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nsabimana Aimable ku munota wa 72’ w’umukino.
Nyuma y’umukino; Mphande Albert yabwiye abanyamakuru ko abasifuzi bo mu Rwanda bagomba kuzamura urwego kuko ngo muri uyu mukino APR FC bayihaga amakosa adakenewe ndetse bakanayibira nk’aho ari ikipe y’igihugu. Albert Mphande yagize ati:
Ndababaye cyane kuko si gutya byakagenze. Iki ni igihugu kimwe, twatsinze ibitego bibiri byiza arabyanga, iki ni igihugu cya mbere cyiza mu bindi bikorwa. Ntabwo hari ikipe imwe mu Rwanda, APR FC si ikipe y’igihugu, ni ikipe nk’izindi. Abasifuzi niba bashaka ko tuzamura umupira nibazamure urwego.
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC
Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Abafana ba Police FC
Nsabimana Aimable ni we wishyuye ku munota wa 72'
Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko abakinnyi be batagize ikintu cyo kwitanga mu kibuga nubwo Aimable Sabimana yakoze akazi gakomeye. Ati:
Uyu munsi ntabwo abakinnyi bitanze, wabonaga badakora cyane, batiruka nk’uko bikwiye. Nsabimana Aimable yakoze akazi gakomeye atsinda igitego anatsinda ikindi baracyanga. Turaza kureba uko twakosora amakosa twitegura umukino utaha.
Muri uyu mukino, igice cya mbere Police FC wabonaga iri gukina neza hagati kurusha APR FC nayo yaje gukanguka mu gice cya kabiri ikanabona igitego.
Mu gusimbuza, APR FC batangiye bakuramo Nshimiyimana Amran bashyiramo Byiringiro Lague mbere y'uko batangira igice cya kabiri. Ku munota wa 68’, Issa Bigirimana yasimbuwe na Nshuti Dominique Savio mu gihe Hakizimana Muhadjili yasimbuwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku munota wa 77’.
Ku ruhande rwa Police FC batangiye gusimbuza ku munota wa 70’ ubwo Nsengiyumva Moustapha yasimburwaga na Usabimana Olivier, Iradukunda Bertrand asimbura Amin Muzerwa Musva ku munota wa 79’ naho Mushimiyimana Mohammed asimburwa na Nzabanita Dabid ku munota wa 84’.
APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 51 mu mikino 25 ikaba izigamye ibitego 27 mu gihe AS Kigali iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 ariko ikaba izigamye ibitego 25. Rayon Sports ni iya gatatu (3) n’amanota 45 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 41 mu mikino 25.
Buregeya Prince Aldo ahunga Muzerwa Amin
Amakipe asohoka mu rwambariro
Eric Ngendahimana ni we ukomeje kuba kapiteni wa Police FC
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC bajya inama
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC
Mushimiyimana Mohammed ku mupira ashaka inzira
Mushimiyimana Mohammed ku mupira imbere ya Nsabimana Aimable
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Hakizimana Muhadjili ku mupira imbere ya Muzerwa Amin
Mushimiyimana Mohammed ku mupira mbere yo gusimburwa na Nzabanita David
Mushimiyimana Mohammed ku mupira acika Bizimana Djihad
Jimmy Mulisa umutoza wungirije wa APR FC atanga amabwiriza
Muzerwa Amin yasimbuwe na Iradukunda Bertrand
Nsengiyumva Moustapha azamukana umupira ahanganye na Aimable Nsabimana
Ingabo ...abafana ba APR FC
Amin Muzerwa yatsinze igitego basanga yari yaraririye
Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Imanishimwe Emmanuel (24) mu kirere bashaka umupira
Abakinnyi b'Intare FA n'umutoza wabo Rubona Emmanuel
Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego umunani (8) anaba umukinnyi w'umukino
Imanishimwe Emmanuel arambika Mpozembizi Mohammed agatabarwa na Mushimiyimana Mohammed
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC
Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali, Amiss Cedric (Imbere), Nshutinamagara Ismael Kodo, Umwungeri Patrick n'abandi
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bari muri iki gikundi
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC
Byiringiro Lague acika Muvandimwe Jean Marie Viannney
Abafana ba APR FC
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Intare za APR FC bategereje igitego
Nizeyimana Mirafa azamukana umupira ari hafi ya Twizeyimana Martin Fabrice
Imanishimwe Emmanuel arambika Iradukunda Eric Bertrand
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI” Kimenyi Yves (GK, 21) Imanishimwe Emmanuel 24, Ombolenga Fitina 25, Nsabimana Aimable 13, Buregeya Prince Aldo 18, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Bizimana Djihad 8, Iranzi Jean Claude (C, 12), Hakizimana Muhadjili 10 na Issa Bigirimana 26.
Police FC XI: Bewanakweli Emmanuel Fils (GK, 27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Munezero Fiston 19, Habimana Hussein 20, Eric Ngendahimana (C, 24), Mushimiyimana Mohammed 10, Nizeyimana Mirafa 4, Nsengiyumva Moustapha 2, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Muzerwa Amin 17.
Ndayishimiye Antoine Dominique yabaye umukinnyi w'umukino (Man of Match)
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO