RFL
Kigali

Musenyeri Laurent Mbanda yimitswe nka ArchBishop mushya w'Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2018 16:51
3


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena 2018, Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 64 y'amavuko yimitswe ku mugaragaro nka ArchBishop mushya wa Province y'itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) asimbura Musenyeri Rwaje Onesphore wimitswe mu mwaka wa 2011.



Ni mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Stade ya ULK kuva Saa Tatu za mu gitondo. Ibi birori bibaye nyuma y'iminsi micye Musenyeri Rwaje ahaye Musenyeri Mbanda imfunguzo zo kuyobora itorero Angilikani mu Rwanda. Muri ibi birori, Musenyeri Dr Laurent Mbanda yicajwe mu ntebe y'icyubahiro y'Umwepisikopi mukuru wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) asimbura Musenyeri Rwaje Onesphore. Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi ba Province z'Itorero Angilikani mu bihugu bitandukanye muri Afurika, Aziya, Amerika n'i Burayi.

Laurent Mbanda

Musenyeri Dr Laurent Mbanda hamwe n'umuryango we

Ibi birori byitabiriwe kandi n'abakristo benshi b'itorero Angilikani n'inshuti zabo ndetse hari na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta y'u Rwanda. Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru. Abandi banyacyubahiro bari bahari, twavugamo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu; Francis Kaboneka, Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Prof Sam Rugege; Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, n'abandi.

Mu ijambo rye Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero bari bateraniye mu birori byo kwimika Musenyeri Laurent Mbanda nka ArchBishop mushya w'itorero Angilikani mu Rwanda, gukomeza kuba umusemburo w'ishyirwa mu bikorwa wa gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda. Yanifurije Musenyeri Dr Laurent Mbanda kuzagira imirimo myiza mu nshingano nshya ahawe. Yagize ati:

Bayobozi b’amadini n’amatorero muteraniye aha ndagira ngo mbasabe gukomeza kuba umusemburo w’ishyirwa mu bikorwa wa gahunda za Leta mushishikariza abakristo banyu ari nabo banyarwanda kurushaho kwita kw’isuku, gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) n’ibindi byinshi birebana n’iterambere ry’umuturarwanda. (...)Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gusaba amadini kurushaho gufatanya gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abanyarwanda. Twese twemeza ko umukiristu mwiza ari ufite imibereho myiza. (...) Musenyeri Mbanda ndamwifuriza kuzagira imirimo myiza.

Laurent Mbanda

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente hamwe na ArchBishop Mushya wa EAR; Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Rwaje yijeje Musenyeri Mbanda inkunga y'amasengesho

Musenyeri Rwaje Onesphore wahawe muri 2011 inshingano zo kuyobora Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR), mu ijambo rye yashimiye Imana yamukoresheje iby'ubutwari mu gihe cyo yamaze ari Umwepisikopi mukuru w'itorero Angilikani mu Rwanda. Yavuze ko Musenyeri Dr Laurent Mbanda umusimbuye, azamusengera cyane kugira ngo nawe Imana izamushoboze na cyane ko biba bitoroshye gufatanya kuyobora itorero Angilikani ku rwego rw'igihugu no kuyobora Diyoseze ya Gasabo. Yagize ati:

Nahawe inshingano ku wa 23 Mutarama 2011, none ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku mugaragaro kuwa 10 Kamena 2018. Muri iyi myaka Imana yadukoresheje iby’ubutwari birimo ibikorwa by’iterambere byubatswe nk’insengero, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi kandi ndizeza inkunga y’amasengesho uyu Musenyeri mushya (Laurent Mbanda) unsimbuye kuko kuyobora itorero ku rwego rw’igihugu ntibiba byoroshye yewe ukanabifatanya no kuyobora Dioseze ya Gasabo ariko Imana yanshoboje nawe izagushoboza.

Musenyeri Mbanda ashyikirizwa inkoni na Musenyeri Rwaje

Musenyeri Mbanda yatangaje ko Musenyeri Rwaje yamubereye icyitegererezo

ArchBishop mushya wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR), Musenyeri Dr Laurent Mbanda, nyuma yo kwimikwa no gushyikirizwa inkoni y'Umwepisikopi mukuru wa PEAR, yashimiye byimazeyo Musenyeri Rwaje Onesphore kuko ngo yamubereye icyitegererezo cyiza. Yamushimiye ubuhanga, ubugwaneza n'ubwitonzi byamuranze mu miyoborere ye. Yijeje abari mu birori yimikiwemo ko afite ukwizera kwinshi ko nawe Imana izamushoboza ikamukoresha iby'ubutwari. Yagize ati:

Ndashima cyane ArchBishop Rwaje Onesphore kuko yambereye icyitegerezo cyiza yaratubumbatiye, abumbatira itorero, adukomereza mu bumwe bwacu no mu bufatanye. Yayoboranye ubugwaneza, ubwenge n’ubuhanga ndetse n’ubwitonzi, nanjye mbijeje gukomereza aho yari ageze kandi ndahamya ndashidikanya ko hamwe n’abanyetorero n’Imana tuzakora iby’ubutwari.

Ni ibirori byitabiriwe cyane,....byabereye kuri Stade ya ULK

Tariki 17/1/2018 ni bwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe kuba ArchBishop w'itorero Angilikani mu Rwanda. Ni mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kugitangira tariki 5/8/2018. Musenyeri Mbanda yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yishimiye cyane inshingano yahawe zo kuyobora Angilikani mu Rwanda kabone n'ubwo yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Musenyeri Dr Laurent Mbanda yahoze ari umushumba wa Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe kumusimbura mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016.

Laurent Mbanda

Musenyeri Mbanda hamwe n'umugore we Chantal Mbanda

Tariki 7/6/1992 ni bwo Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) yavutse. Kugeza ubu imaze kuyobora n'aba ArchBishop batatu na Musenyeri Mbanda ubaye uwa kane. Musenyeri Dr Mbanda abaye umu ArchBishop wa kane w'Itorero Angilikani mu Rwanda nyuma ya Musenyeri Augustin Nshamihigo wabaye ArchBishop wa mbere wa EAR, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wabaye ArchBishop wa kabiri na Musenyeri Rwaje Onesphore wabaye ArchBishop wa gatatu w'iri torero. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Abapasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni imwe.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente hamwe na Musenyeri Rwaje na Musenyeri Mbanda

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente na Minisitiri Kaboneka basoma inkuru y'ubuzima bwa Musenyeri Laurent Mbanda

Laurent MbandaMusoni James






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SEZIBERA5 years ago
    Nizere ko azazana impinduka zifatika.Nk'andi madini,Anglican Church nayo ibamo amatiku no gusahura umutungo w'idini.Mulibuka ko Leta iherutse gufunga abakuru bose bo mu rwego rw'igihugu ba ADEPR babahora kwiba 2.5 billions.Mulibuka na none ukuriye Adventist Church ashinjwa na Chef Comptable ko yiba amafaranga y'idini akubaka amazu ya Etages I Nyarutarama.No muli Anglican naho barasahura nuko bitari byasakuza.Uriya Musenyeri Rwaje asimbuye,bamurega kunyereza amafaranga y'idini,akubaka amazu menshi akodeshwa na ONG mu mujyi wa Byumba.
  • Zikama5 years ago
    Ndabona ex-minister MUSONI James yicaye imbere,iburyo.Ubanza nawe ari umuyoboke wa Anglican Church.Ariko ntibyantangaza kuko n'Umwami washinze iri dini witwaga Henry VIII,nawe yakundaga abagore cyane.Yashinze Anglican Church kubera ko Paapa yamwangiye kurongora undi mugore.Noneho ashinga idini rye,aryita Anglican Church,ahita arongora umugore witwaga Ann Boleyn.Byisomere kuli Google.Kugeza n'uyu munsi,Umwamikazi wa UK niwe mukuru wa Anglican Church.Tujye tumenya uko amadini avuka kandi tumenye ko imana itemera amadini yose.Hafi ya yose avuka kubera inyungu z'amafaranga na politike.Nyamara amadini yose avuga ko aturuka ku mana.Urugero,Gatulika ivuga ko ituruka kuli Petero ngo kandi akaba ariwe Paapa wa mbere!! Nyamara Bible ivuga ko PETERO yari afite umugore na nyirabukwe!! Byisomere muli Matayo 8:14.Tujye dushishoza mbere yo kujya mu idini runaka.
  • 5 years ago
    I made a very big mistake fighting my husband, just because he asked me to give him a child after 15 years of our marriage. This created a distance in our relationship, and our marriage was getting out of control, but the truth is that i was telling him the right thing, that when the time comes we shall have our baby. and one day he said to me that he can not do this any more, that is over. This was killing me and i was really hurt because I knew i was gonna lose him for another women, but today all thanks to jojo for casting a spell and also send a pregnancy seed and oil to me to drink and i was able to get pregnant. this made my husband happy . what would i have done if not for jojo twins roots and herbals drugs she gave to me. if you are having problem getting pregnant financial blessing,good luck,promotion at work, contact jojo twins for help +27617874648





Inyarwanda BACKGROUND