RFL
Kigali

Dinah Uwera agiye gukora igitaramo gikomeye yizeyemo imvura ivuye ku Mana n'utundi dushya nawe afitiye amatsiko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2018 9:10
0


"Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi. Ndabizi ko Imana itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha." Ayo ni amagambo ya Dinah Uwera uri myiteguro y'igitaramo cye gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Nshuti'.



Dinah Uwera ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda b'abahanga cyane mu myandikire n'imiririmbire. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Nshuti' yakoze mu mwaka wa 2005. Kuri ubu Dinah Uwera ari mu myiteguro y'igitaramo 'Hearts at worship' azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Nshuti'.

UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dinah Uwera yadutangarije ko igitaramo cye kizaba tariki 8 Kanama 2018 kikazabera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo yise Hearts at worship ari gutegura abifashijwemo na kompanyi yitwa Urugero Media Group ikuriwe na Arnaud Ntamvutsa. Dinah Uwera yizeye ko mu gitaramo cye hazagwa imvura ivuye ku Mana ndetse yizeye ko iyo mvura izahembura benshi. Yavuze kandi ko nawe afite amatsiko y'utundi dushya Imana ihishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati:

Concert yitwa Hearts at worship, ndimo kuyitegura mbifashijwemo n'Urugero media group. Igitaramo cyanjye kizaba tariki 5 Kanama (8) muri uyu mwaka wa 2018, kizabera Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kigamije kumurika album yanjye ya mbere yitwa Nshuti, indirimbo nshya, amavuta mashya,.. Naho ubundi gahunda ni ukuvugana n'Imana tugasabana nayo mu ndirimbo. Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi kuko ndabizi ko itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha.

Uwera Dinah

Dinah Uwera amaze imyaka itari micye mu muziki wa Gospel

Dinah Uwera yaherukaga gukora igitaramo tariki 24 Nzeli 2017. Ni igitaramo cyabereye i Remera mu itorero Healing Centre ari naryo abarizwamo. Muri icyo gitaramo yari ari kumwe na Rene Patrick, Dorcas, Patient Bizimana na Arsene Tuyi. Nyuma y'icyo gitaramo, Dinah Uwera yabwiye Inyarwanda.com ko Imana iryoshye cyane ndetse ikaba yumva amasengesho. Icyamushimishije cyane ni uko Umwuka w'Imana yari ari muri icyo gitaramo cye, ukongeraho no kuba cyaritabiriwe cyane kabone n'ubwo kwinjira byari ubuntu. 

Dinah Uwera

Dinah Uwera mu gitaramo aherutse gukora

Uwera Dinah ni umuhanzikazi watangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye ndetse ni umwe mu bafite abakunzi benshi ku bw'ibihangano bye biherekejwe n'ubuhanga mu miririmbire ye. Uwera Dinah yaje kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse aherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017 nk'umuhanzikazi wakoze cyane kurusha abandi. Uwera Dinah amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi ari zo;Inshuti, Have mercy, Shimwa, Icyo umbwira, Says the Lord n'indirimbo imwe y'amashusho ari yo Inshuti. 

REBA HANO 'NSHUTI' YA DINAH UWERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND