Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Musanze FC banganya 0-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 22 wa shampiyona utarabereye igihe. Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kotsa igitutu amakipe nka APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 50 cyo kimwe na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50.
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko abarimo; Mugisha Francois Master, Eric Rutanga Alba na Mutsinzi Ange Jimmy bari babanje hanze kugira ngo Nyandwi Saddam, Niyonzima Olivier Sefu na Irambona Eric Gisa babone umwanya wo kubanzamo.
Wari umukino urimo ubwitange
Ku ruhande rwa Musanze FC itozwa na Seninga Innocent bari bakomeje gukoresha Nahayo Valerie mu mutima w'ubwugarizi afatanya na Shyaka Philbert ariko ubona ko nta zindi mpinduka zihambaye bari bakoze ugereranyije n'imikino iheruka. Umukino wari wagize amahirwe uba hari umucyo kuko nta mvura cyangwa ubundi buryo ikirere cyahindutsemo ku buryo byabangamira abakinnyi.
10 muri 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga kuko Bokota Labama yanze kwifotozanya na bagenzi be
Bokota Labama yabanje kujijisha asa naho atari bubanze mu kibuga nyuma ajyamo benda gutangiza umukino
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ikipe ya Musanze FC yakinaga ubona izibira cyane ariko ukabona abakinnyi nka Kikunda Musombwa Patrick, Mudeyi Suleiman, Wai Yeka Tatuwe na Munyakazi Yussuf Rule bari hejuru cyane kurusha abandi bityo Rayon Sports igakomeza kubitaho cyane mu kibuga.
Rayon Sports yatangiye umukino ubona banyotewe igitego cyane biciye kuri Shaban Hussein Tchabalala, Mugisha Gilbert na Manishimwe Djabel bagerageje ibishoboka ariko amahirwe yo kuboneza mu izamu akaba iyanga.
Ivan Minaert yaje kubona ko Mugisha Gilbert yananiwe ni ko gutangira igice cya kabiri amusimbuza Ismaila Diarra. Ismaila Diarra yahise ajya gukina ashaka ibitego bityo Shaban Hussein Tchabalala ahita ajya gukina mu ruhande rw'iburyo ahakinaga Mugisha Gilbert.
Nyuma ni bwo Manishimwe Djabel yaje kuva mu kibuga asimburwa na Eric Rutanga Alba wahise akina imbere ahagana ibumoso ari nako Kwizera Pierrot wari kapiteni yavuye mu kibuga agasimburwa na Mutsinzi Ange Jimmy wahise ajya gukina inyuma ya Ismaila Diarra. Kwizera Pierrot wari kapiteni yahise aha igitambaro Manzi Thierry.
Ku ruhande rwa FC Musanze, Mudeyi Suleiman yasimbuwe na Imurora Japhet bita Drogba, Hakizimana Francois asimbura Niyonkuru Ramadhan mbere yuko Wai Yeka Tatuwe asimburwa na Peter Otema.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko ashima abakinnyi uburyo bitwaye bakitanga bakagaragaza ko bafite ubushake bwo gutsinda nubwo bitakunze. Gusa avuga ko hakiri amahirwe ku gikombe.
"Navuga ko uyu munsi abakinnyi bitanze bitandukanye n'umukino twatsinzwemo n'Amagaju FC, bakinnye neza ariko amahirwe ntabwo yari ku ruhande rwacu. Ntabwo turarekura ku gikombe ariko nibaza ko tugifite byinshi byo gukora tujya imbere". Ivan Minaert
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Seninga Innocent umutoza mukuru wa FC Musanze yavuze ko umukino wari ku rwego rwiza ku ruhande rw’ikipe kandi ko byagombaga kuba ko bakina umukino urimo amayeri menshi kuko Rayon Sports yaje isa n’intare yakomeretse nyuma yo kuba baratakaje imbere y’Amagaju FC.
“Umukino wari wiganjemo amayeri n’imbaraga nyinshi. Rayon Sports ni ikipe iheruka gutakaza, yaje ishaka amanota byanze bikunze, natwe twaje twiteguye neza dushaka gutsinda kuko dushaka amanota, ariko nyine umusaruro uvuyemo ni ni uyu ariko mu buryo bwo gushaka ibitego n’uburyo umukino wagenze ni ibintu bishimishije”. Seninga Innocent
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC
Inota rimwe Rayon Sports yakuye hafi y’ibirunga riratuma igira aminota 45 ayicaza ku mwanya wa gatatu mu mikino 25. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 mu mikino 24 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51 mu mikino 25.
Nahayo Valerie wa FC Musanze ni we wabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)
Abakinnyi babanje mu kibuga:
FC Musanze: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 2, Kanamugire Moses 18, Ndahayo Valerie 5, Shyaka Philbert 14, Niyonkuru Ramadhan 8, Munyakazi Yussuf Rule (C,9), Kikunda Musombwa Patrick 13, Bokota Kamana Labama 11, Mudeyi Suleiman 19 na Wai Yeka Tatuwe 10.
Rayon Sports XI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Irambona Eric Gisa 17, Rwatubyaye Abdul 19, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot (23, C), Yannick Mukunzi 6, Mugisha Gilbert 12, Manishimwe Djabel 28 na Shaban Hussein Tchabalala 11
Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya
Peter Otema wa FC Musanze nawe yabanje hanze
Abasimbura ba Rayon Sports
Munyakazi Yussuf Rule (Ibumoso) na Kwizera Pierrot (Iburyo) mbere y'umukino
Musombwa Kikunda Patrick bita Kaburuta ku mupira akurikiwe na Manishimwe Djabel
Abafana ba Musanze FC
Niyonzima Olivier Sefu ku mupira imbere ya Habyarimana Eugene
Shaban Hussein Tchabalala ahanganye na Kikunda Musombwa Patrick
Mugisha Gilbert azamukana umupira
Kanamugire Moses na Manishimwe Djabel bakurikiye umupira
Irambona Eric Gisa azamukana umupira ahanganye na Musombwa Kikunda Patrick bita Kaburuta
Umufana wa Rayon Sports ategereje igitego
Mugisha Gilbert azamukana umupira ahanganye na Musombwa Kikunda Patrick bita Kaburuta
Mugisha Gilbert yasimbuwe na Ismaila Diarra
Ndahayo Valerie yurira Shabana Hussein Tchabalala......
...yaje kugwa hasi .... gusa ntacyo yabaye
Niyonzima Olivier Sefu akurikiwe na Niyonkuru Ramadhan
Irambona Eric Gisa yakinnye iminota 90'
Kwizera Pierrot akurikiye Musombwa Kikunda Patrick
Nyaminani Isabelle ufata amashusho kuri Azam TV umwe mu bategarugoli bacye baba mu itangazamakuru rya siporo
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC
Abafana ba Rayon Sports
Rwatubaye Abdul yihambira kuri Wai Yeka Tatuwe rutahizamu wa FC Musanze
Munyakazi Yussuf Rule yurira Manishimwe Djabel
Ndayisaba Olivier umunyezamu wa FC Musanze yaranzwe no gutinza umukino anabihererwa ikarita y'umuhondo
Ismaila Diarra 20 yasimbuye Mugisha Gilbert
Umwana areba umupira anawumva kuri Radio
Kuri sitade Ubworoherane abana binjirira ubuntu
Nkundamatch w'i Kilinda
Shyaka Philbbert ahutazwa na Ismaila Diarra
Abafana ba Rayon Sports ntabwo bigeze bacika intege iminota 90'
Mu myanya y'icyubahiro
Abakinnyi ba Rayon Sports bakurikiye inama za Ivan Minaert
Kwizera Pierrot abuzwa inzira na Shyaka Philbert
Kanamugire Moses wahoze muri Rayon Sports ahanganye na Niyonzima Olivier Sefu
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports aganiriza Mutsinzi Ange Jimmy mbere yo kumushyira mu kibuga
Yannick Mukunzi yamburwa umupira na Peter Otema
Imurora Japhet azirika Shaban Hussein Tchabalala
Kanamugire Moses wahoze muri Rayon Sports yari afite ishyaka rikomeye akanira ikipe yahozemo
Kubera ko umukino wagiye uhagarara kubera Ndayisaba Olivier byabaye ngombwa ko bongeraho iyi minota (7)
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports avugana na Shaban Hussein Tchabalala
Umwe mu bafana ba Rayon Sports yaje ku kibuga arwaye akaguru ubwo abaganga ba Rayon Sports bari bamaze kumushyiriraho igipfuko gishya nibwo bagenzi be bamusindagije arataha
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO