RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Niba abakinnyi ba Rayon Sports bagifite amasomo bari bahawe mbere y’umukino w’Amagaju FC ntabwo bakwivana i Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2018 11:22
0


Nibyo koko nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo n’Amagaju FC kuwa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, abafana ba Rayon Sports barababaye ndetse banagaragaza byinshi bifuza nk’impinduka ariko ahanini wareba neza ugasanga abari hanze y’urwambariro rw’iyi kipe ntibazi igihugu kirwana n’ikindi.



Nyuma y’ubwumvikane bucye bwabaye nyuma y’umukino ubwo abafana bashakaga kwivugana Ivan Minaert bavuga ko ari we ubatsindishije imbere y’Amagaju FC ari mu ntambara yo kutamanuka, nyuma haje amakuru avuga ko nyuma y’umukino ari bwo abakinnyi basinyishijwe ko badashaka uyu mutoza.

Ntabwo byari igitecyerezo cy’abakinnyi ku giti cyabo ahubwo bamwe muri bo bavuga ko basinye kuri uwo wa Kabiri ariko ko abandi batangiye gusinya tariki ya 3 Kamena 2018 abandi bakagenda basinya bitewe n’uburyo bagiye babonekamo.

Martin Rutagambwa umwe mu bahoze muri komite ya Rayon Sports icyuye igihe akaba yari mu kanama gashinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi, ni we wari ku ruhembe rwo kurema urwango mu bakinnyi abumvisha ko mu gihe baba bemeye ko badashaka Ivan Minaert ari bwo ibintu bizagenda neza.

Nyuma Kuwa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, ni bwo Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yaje guhakanira Radio KFM ko amakuru avuga ko abakinnyi basinye ari ibihuha kandi ko bitanashoboka.

“Ayo makuru nkurikije inama twari turimo ntabwo ibyo bintu byabaye kuko byari ukwiyakira. N’abakinnyi abenshi ntabwo bari bahari. Ibyo byo kuvuga ngo hari abo bari basinyishije ubwo babasanze mu rugo. Njyewe nka Bakame ntabwo nigeze nsinya kuko ibyo bintu ntabwo byigeze bibaho”. Ndayishimiye Eric Bakame

Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame ni we ubanza ku rutonde Martin Rutagambwa yashyize kuri Facebook agaragaza abamusinyiye 

Ubutumwa Martin Rutagambwa yanyujije kuri Facebook

Ubutumwa Martin Rutagambwa yanyujije kuri Facebook nyuma yuko Bakame yari amaze guhakana ko atasinye 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018 ni bwo Martin Rutagambwa yaje kujya ku rukuta rwe rwa Facebook ashyiraho urutonde rw’abakinnyi bose uko ari 20 bamusinyiye bemera ko batifuza Ivan Minaert nk’umutoza wabo.

Muri izi nyandiko ziri ku rukuta rwa Facebook kandi hari harimo rumwe rugaragaza ko Jeannot Witakenge na Nkunzingoma Ramadhan nabo banditse urwandiko bavuga ko barambiwe gukorana na Ivan Minaert kuko ngo atabaha ubwinyagamburiro mu gufata ibyemezo mu ikipe.

Gusa Jeannot Witakenge na Nkunzingomba Ramadhan baje kwisobanura bavuga ko urwandiko basinyeho rwari rwanditse mu Kinyarwanda kandi ko batabanje gusobanurirwa neza ibyo ari byo mu buryo bwiza kuko ngo babwiwe ko ari inyandiko yemeza ko bazahabwa agahimbaza musyi k’umukino wa AS Kigali mu minsi ya vuba.

Iyo usubije amaso inyuma, usanga abakinnyi ba Rayon Sports baragiye mu kibuga badafite uburwanashyaka bwo gushaka intsinzi nk’uko Ivan Minaert yanabigarutseho nyuma y’umukino waberaga kuri sitade Amahoro. Nyuma y’umukino, Ivan Minaert yagize ati:

Birababaje…Birababaje. Ntabwo mu ikipe hari harimo ishyaka no guhatana bashaka intsinzi, nabirebaga nkabyibwira. Ni byo koko abafana batengushywe ariko dukeneye kujya imbere, turasabwa imbaraga kugira ngo tugaruke mu murondo. Igikombe kiri kure ariko biracyashoboka, tugomba kurwana tugahatana kugeza ku mwuka wa nyuma. Ntabwo nakwinenga ndetse nta n’umwe nanenga ahubwo twanengwa cyangwa tukinenga nk’ikipe muri rusange. Birababaje kuko ntabwo uyu mukino ari uwo twari gutakaza mu by’ukuri. Turasabwa gushyira hamwe nk’abatoza, abakinnyi n’abayobozi kugira ngo ikipe yongere igire imbaraga zigana hamwe.

Mu gihe haba hongeye kubaho andi masomo nk’ayahawe abakinnyi ba Rayon Sports bigatuma bacika intege no kubura uburwanashyaka bwo gushaka intsinzi ntabwo iyi kipe yakura amanota atatu ku kibuga cya sitade Ubworoherane, ikibuga ikipe ya Musanze FC iba yihagazeho.

Hakizimana Francois agenzura umupira

Umukino ubanza wakinwe kuwa 14 Gashyantare 2018 Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-2

Mazimpaka Andre afata umupira

FC Musanze irakina idafite Mazimpaka Andre umunyezamu wayo ufite imvune ku kaboko

RAPORO Y'UMUKINO UBANZA WA RAYON SPORTS 3-2 FC MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND