RFL
Kigali

18 batarimo Ndayishimiye Eric Bakame na Muhire Kevin ni bo baraye i Musanze (11 bashobora kubanzamo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2018 10:12
0


Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi ntari mu bakinnyi 18 ba Rayon Sports bagomba kuba bacakirana na FC Musanze mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona ugomba kubera i Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018 saa cyenda n’igice (15h30’).



Kuba Ndayishimiye Eric Bakame atari mu izamu no muri 18 ba Rayon Sports biraza guha amahirwe asesuye kuri Ndayisenga Kassim kuba yabanza mu izamu ndetse hagati ya Rwatubyaye Abdul, Kwizera Pierrot na Manzi Thierry umwe muri bo araba yambaye igitambaro cya kapiteni muri uyu mukino.

Ndayishmiye Eric Bakame ntabwo akina umukino wa FC Musanze

Ndayishmiye Eric Bakame ntabwo akina umukino wa FC Musanze 

Undi mukinnnyi utaragaragara kuri uru rutonde ni Muhire Kevin urwaye ino avuga ko ari ikibazo yakuye mu mukino banyagiyemo FC Bugesera ibitego 5-0 kuri sitade ya Kigali.

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu mikino itambutse nawe ntahari

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu mikino itambutse nawe ntahari

Umuntu anyujije amaso mu bakinnyi 18 baraye mu Karere ka Musanze akareba n’uburyo imyitozo yagenze; ubona ko Ndayisenga Kassim aza kuba abanza mu izamu. Mu bugarira hakaza kuba harimo; Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry bakina mu mutima w’ubwugarizi ari nako Eric Rutanga aca ibumoso naho Mutsinzi Ange Jimmy agaca iburyo.

Imbere y’abugarira haraba hakina Mugisha Francois Master afatanya na Yannick Mukunzi bityo Kwizera Pierrot abajye imbere gato ariko nawe abe ari inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala. Mugisha Gilbert araba aca iburyo naho Manishimwe Djabel ace ibumoso cyangwa se bakomeze bahinduranye impande hagati yabo na Shaban Hussein Tchabalala nk’uko bikunze kugenda bitewe n’ubukare bw’ikipe baba bahanganye.

11 ba Rayon Sports bashobora kubanza mu kibuga

11 ba Rayon Sports bashobora kubanza mu kibuga

11 ba Rayon Sports bahura na FC Musanze (15h30’):

1. Ndayisenga Kassim (GK, 29)

2. Bikorimana Gerard (GK, 30)

3. Nyandwi Saddam 16

4. Twagirayezu Innocent 13

5. Manzi Thierry 4

6. Mutsinzi Ange Jimmy 5

7. Rwatubyaye Abdul 19

8. Eric Rutanga Alba 3

9. Eric Irambona 17

10. Mugisha Francois  Master 25

11. Niyonzima Olivier  Sefu 21

12. Mukunzi Yannick 6

13. Kwizera Pierrot 23

14. Mugisha Gribert 12

15. Mwiseneza Djamal 27

16. Shaban Hussein TChabalala 11

17. Diarra Ismaila 20

18. Manishimwe Djabel 28

18 ba FC Musanze bahangana na Rayon Sports:

1.Munyakazi Yussuf Rule

2.Kikunda Musombwa Patrick

3.Imurora Japhet

4.Kanamugire Moses

5.Peter Otema

6.Wayi Yeka  Tatuwe

7.Mudeyi Suleiman

8.Hassan Djumaine (GK)

9.Bikota Labama

10.Olivier Ndayisaba (GK)

11.Shyaka Philbert

12.Ndahayo Valerie

13.Niyonkuru Ramadhan

14. Obed Harerimana

15.Mwiseneza Daniel

16.François  Hakizimana

17. Majyambere Alype

18.Habyarimana Eugene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND