RFL
Kigali

RIB yasimbuye CID yatanze ubutumwa ku cyaha cyo gucuruza abakobwa gikomeje gufatirwamo inkumi z'ibyamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 9:22
2


Muri iyi minsi abakurikiranira hafi ibijyanye n’amakuru y’imyidagaduro bacitse ururondogoro kubera itabwa muri yombi rya bamwe mu bakobwa bazwi ndetse b’ibyamamare bakomeje gufatwa bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa, magingo aya Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwagize ubutumwa rugenera abanyarwanda.



Mu minsi ishize ni bwo byatangajwe n’ubushinjacyaha ko umuhanzikazi Mbabazi Mauren uzwi nka Momo yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa, nubwo uyu mukobwa ariwe byari byatangajwe ko yatawe muri yombi ariko mu by’ukuri siwe gusa uzwi ufunzwe akurikiranyweho icyo cyaha, ahubwo hanavugwa undi mukobwa wamamaye nk’umukobwa w’ikimero ariko utunze n’amafaranga atari make wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Dabijou’ nubwo hari abakundaga kumwita Bijou.

Uyu mukobwa nk'uko amakuru ava mu nshuti ze abihamya nawe ngo amaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b'abakobwa. Uyu mukobwa ubusanzwe byari bigoye kumenya ibyo akora cyane ko yakundaga kuba atari mu gihugu n’igihe yaziye ugasanga akunze kuba yibereye hamwe n’inshuti ze bishimanye, abibuka neza uyu mukobwa ni we mu gihe cyatambutse wavuzweho urukundo rw’ibanga na Nizzo cyane ko bari bafashwe amafoto bari gusomana.

MomoMomo umuhanzikazi ufunzwe akurikiranyweho iki cyaha

Hari amakuru avuga ko hari n'abandi bakobwa bashobora kuba bakurikiranyweho iki cyaha ariko bataramenyekana. Byatumye Inyarwanda.com twegera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ngo batuganirize kuri iki cyaha, twegera Umuvugizi wa RIB (Rwanda Investigation Bureau) iherutse guhabwa inshingano zo kugenza ibyaha zivuye mu cyahoze ari CID ya Police.

Modeste Mbabazi umuvugizi wa RIB yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi minsi bahagurukiye iki cyaha cyane ko n'ubwo kitaraba icyaha kinini cyangwa wavuga ko gikabije mu Rwanda ariko bagihagurukiye ku buryo n'icyo gito cyabonetse kigomba kurwanywa hashyizwemo imbaraga zikomeye. Modeste Mbabazi yagize ati”Nubwo nta mibare ifatika mfite hano ndatekereza ko Mbabazi Mauren atari we wenyine wafatiwe muri iki cyaha, nubwo atari icyaha gikabije mu gihugu ariko n'icyo gito kigomba kurwanywa hashyizwemo imbaraga zikomeye.”

Afande Modeste Mbabazi yabwiye Inyarwanda.com ko hari abanyarwandakazi bagiye bajyanwa hanze bashukishwa ko bagiye guhabwa akazi bagerayo bagahura n’ingorane Leta y’u Rwanda igashyiramo imbaraga bakagaruka bigaragaza ko icyo cyaha gihari ari nayo mpamvu bari gushyiramo imbaraga ngo gihashywe ariko n'abagikora bakurikiranwe bahanwe ku mugaragaro bibere benshi n’urugero. Aha ni naho yahereye agira inama abana b'abakobwa ba hano mu Rwanda. Yagize ati:

Ni naho umuntu yahera agira inama abanyarwandakazi umuntu bagatangira gukenga umuntu ukugirira impuhwe zo kugushakira akazi akagushyiramo amafaranga agushakira ibyangombwa amatike n’ibindi,… ni ibintu abantu bakagombye kumva ndetse bakabigiramo ikibazo ndetse banabona bitangiye gutyo bakaba banatabaza.

DabijouDabijou nawe biravugwa n'inshuti ze ko afunzwe akurikiranyweho iki cyaha cyo gucuruza abakobwa

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ubwo yaganiraga na Inyarwanda yadutangarije ko nta mibare ifatika afite aho ari ariko ahamya ko iki cyaha gihari nubwo utavuga ko ari icyaha gikabije hano mu Rwanda ariko kandi kikaba ari n’icyaha kigomba guhagurukirwa kuko uko kingana kose kigomba gucika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Honore muhire5 years ago
    Birakabije cyane izo ndaya zirirwa zidutwarira abana kubacuruza koko zibona zimaze gusaza zigahitamo gucuruza abana bato
  • Bimawuwa5 years ago
    ibaze none se ko wumva ko atari icyaha gikomeye abo mufite murabafungira iki.





Inyarwanda BACKGROUND