RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence mu rukundo n’umusore ucuruza imitako

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/06/2018 17:46
0


Jennifer Lawrence ni umwe mu bakinnyi ba filime bahenze ku isi, dore ko muri 2015-2016 ari we mukinnyi wa filime w’umugore wahembwaga amafaranga menshi ku isi. Kuri ubu ari mu rukundo n’umusore ukora akazi ko kuyobora inzu icuruza imitako.



Uyu musore w’imyaka 33 yitwa Cooke Maroney akaba yaramenyanye na Jennifer Lawrence binyuze ku nshuti ya Jennifer yitwa Laura Simpson. Akora mu nzu icuruza ibikoresho by’ubugeni (Arts Gallery) ikomeye mu mujyi wa New York.

Jennifer w’imyaka 27 yamenyekanye cyane muri filime nka The Hunger Games, X-Men, Mother!, Passengers, Winter’s Bone n’izindi nyinshi, muri 2017 Gicurasi byabarwaga ko uyu mukobwa atunze miliyoni 110 z’amadolari. Yagiye avugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye.

Image result for jennifer lawrence hunger games

Jennifer Lawrence azwi muri filime zitandukanye

Aheruka gukundana n’umugabo w’imyaka 49, uwo ni Darren Aronofsky wanayoboye filime ‘Mothers!’ Jennifer akinamo, bakaba ari naho banamenyaniye. Yanakundanye na Chris Martin uririmba muri Coldplay, Nicholas Hoult bakinanye muri X-Men.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND