RFL
Kigali

Bayisenge Emery wasinyiye USM Alger arasaba inkunga y’amasengesho

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/06/2018 14:02
0


Bayisenge Emery myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Jeunesse sportive El Massira, kuri ubu ni umukinnyi mushya wa USM Alger mu cyiciro cya mbere muri Algeria mu gihe cy’imyaka itatu. Gusa arasaba inkunga ikomeye y’amasengesho bitewe n’urwego rw’ikipe arimo.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio 10 kigatambuka kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, Bayisenge yasobanuye uburyo urugendo rwo kugera muri USM Alger rwari rumeze, avuga ko abanyarwanda, abafana n’abakunzi be bagomba kumusengera cyane kugira ngo azahirwe muri iyi kipe.

“Ikindi navuga cyangwa navuga nsaba abanyarwanda, nta kindi nabasaba yaba abakunzi banjye, abafana n’undi wese unkunda. Muri rusange nta kindi namusaba usibye inkunga y’amasengesho”. Bayisenge

Urugendo rwa Emery Bayisenge ava muri JS El Massira agana i USM Alger rwagenze gute?

Muri iki kiganiro, Emery Bayisenge yavuze ko imikino yagiye akina haba mu muri KAC Kenitra na JS El Massira yagiye imubera inzira nziza yo gushimwa n’abatoza ndetse n’abatekinisiye ba USM Alger. Yagize ati:

Muri macye ukuntu navuga byatangiye, mbere gato y'uko umwaka w’imikino urangira, umwaka ushize bari babanje kureba amashusho yanjye y’uburyo nkina bikozwe n’uwushinzwe kubashakira abakinnyi, nyuma ni bwo bongeye kohereza umuntu wabo arankurikirana, akareba imikino twakinnye muri Maroc. Bamaze kubishima babihaye abatoza bareba n’abandi batekinisiye muri rusange, ni aho navuga ibiganiro byatangiriye kugera ku musozo nkaba ndi muri iyi kipe.

Nubwo Bayisenge Emery abizi ko USM Alger ari ikipe ifite izina avuga ko byose ari ugukora.

Ugereranyije USM Alger na JS El Massira yakinagamo, usanga harimo ikinyuranyo kinini ku buryo bishobora kuba byatera umuntu kwibaza niba Emery Bayisenge atagiye guhura n’akazi gakomeye cyangwa kuba yajya ku gitutu gikomeye. Gusa uyu musore uvuka mu Karere ka Rubavu avuga ko byose bisaba gukoresha imbaraga kugira ngo ukore ibyo usabwa kandi neza kuko ngo nta kintu na kimwe cyoroha. Yagize ati:

Nta kintu ba kimwe cyoroha, ibintu byose ni ugukora ukiremamo icyizere ukumva ko byose bishoboka. Niba abantu bakugiriye icyizere ni ngombwa ko ugomba gukora ukabereka ko nawe icyo cyizere bakugiriye batakwibeshyeho. Nta kintu cyoroha ariko burya iyo umaze kwerekana icyo ushoboye ibintu biroroha, nta hantu byoroha haba mu Rwanda n’ahandi ku isi hose, ntaho wajya gukina uzi ngo biroroshye, uba ugomba kujya ku gitutu, nanjye izo mpungenge ngomba kuzigira kugira ngo bimfashe kujya hamwe ngakora nshaka umwanya uhoraho.

Ubwo Bayisenge Emery yari agiye gutera coup franc yabyaye igitego cya mbere muri CHAN 2016 mu Rwanda

Ubwo Bayisenge Emery yari agiye gutera coup franc yabyaye igitego cya mbere muri CHAN 2016 mu Rwanda

Ku bijyanye no kuba yaba yaravuganye na APR FC mbere yo kujya muri USM Alger, Emery Bayisenge yavuze ko bitigeze bibaho ariko ngo iyi kipe arayikunda ku buryo ngo nta kibazo afitanye nayo na kimwe. Mu magambo ye yagize ati:

Mu by’ukuri nta muntu twigeze tuvugana, nta gitekerezo nigeze nakira ariko bitavuze ko…ni ikipe yanjye, ni ikipe yandeze, ni ikipe nkunda. Ku giti cyanjye umunsi ntazi..…nta kintu navuga kirenze kuri APR FC ariko nta biganiro byigeze bibaho.

Bayisenge w'imyaka 24 y'amavuko, yakiniye ikipe ya APR FC (2012-2016) mbere yo kujya muri KAC Kenitra FC akahamara umwaka umwe w'imikino 2016-2017, haje umwanzuro wo kuyivamo nyuma y'uko imanutse mu cyiciro cya kabiri. Bayisenge yari yayigezemo kuwa 23 Kanama 2016. Yaje kuhava agana muri Jeunesse sportive El Massira.

Bayisenge Emery yerekanwa muri USM Alger kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018

Jeunesse sportive El Massira ni yo ihagarariye agace ka Laayoune mu ntara y’amajyepfo y’igihugu cya Maroc. Iyi kipe yashinzwe mu 1977 ikaba yambara imyenda y’amabara y’umutuku, umweru n’icyatsi. Bakinira ku kibuga cya sitade ya Stade Mohamed-Laghdaf yakira abantu ibihumbi 20 (20.000 Places) igatozwa na Najib Hannouni.

USM Alger Bayisenge yasinyemo imyaka itatu (3), iyi kipe yashinzwe mu 1937  ikaba imaze imyaka 80 ibayeho. Imaze gutwara ibikombe birindwi (7) bya shampiyona, ibikombe umunani (8) by’igihugu, ibikombe bibiri by’ibikombe biruta ibindi muri Algeria (Algerian Super Cup). Yatwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (2013) kitarahindura izina.

Mu gihe cya 2001-2010 ikipe ya USM Alger yari ku mwanya wa 18 ku rutonde mpuzamahanga rw’amakipe yari ahagaze neza mu gihe cy’iyo myaka icumi (Decade). Mu 2015 USM Alger yageze ku mukino wa nyuma wa Total CAF Champions League itsindwa na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

USM Alger izasura Rayon Sports kuwa 18 Nyakanga 2018 i Kigali muri Total CAF Confederation Cup 2018

USM Alger izasura Rayon Sports kuwa 18 Nyakanga 2018 i Kigali muri Total CAF Confederation Cup 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND