RFL
Kigali

Healing worship team bagiye gukora igitaramo gikomeye batumiyemo Israel Mbonyi n'amwe mu matsinda akunzwe cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2018 14:08
1


Healing worship team bateguye igitaramo cyo kumurika album yabo nshya y'amashusho bise 'Mwami icyo wavuze'. Ni igitaramo batumiyemo Israel Mbonyi n'amwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Healing worship team ni itsinda ry'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rikaba rikunzwe cyane mu Rwanda. Kuri ubu bari gutegura igitaramo gikomeye cyiswe 'Mwami icyo wavuze album launch' kizaba tariki 24/06/2018 kikabera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Culture & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali. Muri iki gitaramo, Healing worship team izaba iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises ndetse na Israel Mbonyi. 

Image result for amakuru ya healing worship team inyarwanda

Healing Worship Team bari gutegura igitaramo gikomeye

Ku munsi w'igitaramo cya Healing worship team, amatike azaba agura 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Icyakora abazayagura mbere y'uko igitaramo kiba bari kubaganyirizwa ibiciro aho itike ya VIP bayigura 8,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ikaba igura 3,000Frw. Hateguwe n'imyanya ya VVIP izicarwamo n'abantu 8 baguze table y'ibihumbi 160,000Frw, bivuze ko umwe azaba yishyuye ibihumbi 20, agahabwamo icyo kunywa ndetse na Flash Disc iriho indirimbo z'amashusho n'iz'amajwi za Healing worship team.

Healing Worship Team yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo igiye gukora

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyeteguro y'igitaramo cyabo igeze kure, abaririmbyi bose bakaba biteguye. Yavuze ko igitaramo cyabo kizarangwa n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana. Kuba ari cyo gitaramo cya mbere cyo kwishyuza aba baririmbyi bagiye gukora, ngo ntabwo intego ari ukwinjiza amafaranga, ahubwo bashyizeho kwishyuza kugira ngo bakorere ahantu heza hagutse cyane babashe kwifatanya na bamwe mu bakunzi babo bari mu byiciro bitandukanye, cyane cyane abantu bakuru bahoraga babibasaba kuko ngo mu bitaramo byabanje bajyaga baza bagakurikirana igitaramo bahagaze.

Abantu bazatahana indirimbo za Healing worship team kuri Flash disc

Kamwe mu dushya turi muri iki gitaramo ni uko abantu bazashaka gutahana indirimbo za Healing worship team ziri kuri album DVD izaba yamuritswe, bazazihabwa kuri Flash disc, buri umwe akishyura 5000Frw agahabwa Flash disc ye bwite. Ibi byemejwe na Fiacre Nemeyimana umuhuzabikorwa w'iki gitaramo watangarije Inyarwanda.com ko abantu bazagura amatike ya VVIP (ba bandi 8 bazicara kuri table), buri umwe azajya ahabwa Flash disc y'ubuntu ndetse ahabwe icyo kunywa cy'ubuntu. 

Image may contain: 10 people, people smiling, crowd and outdoor

Ibitaramo byose Healing Worship Team ikora biritabirwa cyane

REBA HANO 'IBIRIHO UBU' YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gapapa Ruramira David5 years ago
    Imana twizeye izabafashe uyumunsi ube umunsi wibyishimo noguhembura benshi bafite umwuma.wijambo ry'imana mundilimbo nico mbifurije





Inyarwanda BACKGROUND