RFL
Kigali

CRICKET: RCA n’ibihugu bigomba guhatana mu irushanwa ryo kwibuka babanje gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/06/2018 11:19
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018 ni bwo mu Rwanda hatangiye irushanwa ry’umukino wa Cricket muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Aba-sportif n’abanyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), bateguye irushanwa mpuzamahanga ahazitabazwa amakipe y’ibihugu mu cyiciro cy’abakobwa (Women Category), irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane rikazaba rihuza ibihugu birimo u Rwanda rwakiriye rukanategura irushanwa , Kenya na Uganda. Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018.

Nyuma y'uko amakipe nka Kenya na Uganda bari bamaze kugera mu Rwanda, bafashe umwanya na gahunda yo kugana ku rwubutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 rwubatse ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kugira ngo basobanukirwe banamenye amateka yaranze u Rwanda muri icyo gihe bityo bazakine irushanwa bazi neza impamvu yaryo. Amateka n’aho igihugu kigeze kiyubabaka barabisobanuriwe bunamira banashyira indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

RCA

Hashyizwe indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside bashyiguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama

Hashyizwe indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside bashyiguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi 

Irushanwa nyirizina ryatangiye mu gitondo cy’uyu wa Kane aho u Rwanda rutangira rwakira Uganda (09h-12h30’) nyuma Kenya igakina na Uganda (14h-17h00’). Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018, u Rwanda ruzacakirana na Kenya (09-1230’) mbere y'uko Uganda ikina n’u Rwanda (14h-17h00’). U Rwanda ruzagaruka mu kibuga bakina na Kenya kuwa Gatandatu (09-12h30’) naho Uganda ikine na Kenya (14h-17h00’). Umukino wa nyuma uzakinwe ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yiganjemo abakinnyi bakiri bato

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yiganjemo abakinnyi bakiri bato muri gahunda yo kubashakira ubunararibonye

Abitabiriye uru rugendo ubwo bari bakurikiye amateka yaranze u Rwanda

Abitabiriye uru rugendo ubwo bari bakurikiye amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

RCA

Abaitabiriye uru rugendo uwbo bari bageze ku rwibutso

Abitabiriye uru rugendo ubwo bari bageze ku rwibutso baturutse ku Kicukiro

Bamwe mu bakinnyi b'ikpe ya Kenya n'u Rwanda

RCA

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Kenya n'u Rwanda 

PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND