Mico Justin ukina mu bashaka ibitego mu ikipe ya Police FC n’Amavubi akomeje kugerageza imyitozo yoroheje muri gahunda yo kureba niba umukino Police FC ifitanye na APR FC ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 kuri sitade ya Kigali.
Mico Justin wari ufite ikibazo mu ivi, byaje gutuma adakina umukino Police FC yangtanyijemo na Rayon Sports igitego 1-1 ariko kuri ubu akab aari gukora imyitozo yoroheje kugira ngo abe yagaruka mu bakinnyi 18 bazitabazwa ku mukino bazakirwamo na APR FC bakina ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Mico Justin ari kwitegura biciye mu myitozo yoroheje
Mu myitozo y’uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, abakinnyi bari barwaye ubwo bateguraga guhura na Rayon Sports bose bakoze imyitozo ubona ko bagarutse mu murongo mwiza wo kwitegura imikino iri imbere yaba igikombe cy’Amahoro na shampiyona iri kugana ku musozo.
Abakinnyi bayakinnye umukino wa Rayon Sports kubera ibibazo bitandukanye by’imvune n’uburwayi ariko bakaba bagarutse barimo; Nzarora Marcel (GK), Ndayishimiye Celestin na Ishimwe Issa Zappy. Biramahire Abeddy niwe mukinnyi ugifite igihe kinini hanze y’ikibuga kuko afite ikibazo ku kirenge.
Nyuma y’imikino 24 Police FC bamaze gukina bari ku mwanya wa gatandatu n’amanota 40 inyuma ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 41 mu mikino 24. Police FC itsinze cyangwa ikanganya uyu mukino, izahita ijya imbere ya Kiyovu Sport.
Abakinnyi bateze amatwi umutoza Albert Mphande wa Police FC
Abakinnyi bagenda bishyushya buhoro buhoro
Munezero Fiston ku mupira
Nizeyimana Mirafa yinezeza ku mupira
Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Mpozembizi Mohammed ku mupira mu myitozo y'uyu wa Gatatu
Mico Justin yaje kuruha aricara
Munezero Fiston (hasi) akurikiwe na bagenzi be barimo Muhinda Bryan (Ibumoso) na Habimana Hussein (Iburyo)
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC ayoboye imyitozo
Muhinda Bryan umwe mu bagize umutima w'ubwugarzii bwa Police FC
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu
Danny Usengimana ari gukorera imyitozo muri Police FC
Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC
Umwe mu banyezamu bakorera imyitozo muri Police FC
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC
Nduwayo Danny Bariteze mu kirere ashaka umupira
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc utameze neza muri iyi minsi
Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC
Uva ibumoso: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy na Mico Justin baruhuka
Imyitozo irangiye
PHOTOS: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO