RFL
Kigali

Mico Justin yatangiye imyitozo yoroheje ari nako Police FC ikomeje kwitegura APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2018 15:40
0

Mico Justin ukina mu bashaka ibitego mu ikipe ya Police FC n’Amavubi akomeje kugerageza imyitozo yoroheje muri gahunda yo kureba niba umukino Police FC ifitanye na APR FC ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 kuri sitade ya Kigali.

Mico Justin wari ufite ikibazo mu ivi, byaje gutuma adakina umukino Police FC yangtanyijemo na Rayon Sports igitego 1-1 ariko kuri ubu akab aari gukora imyitozo yoroheje kugira ngo abe yagaruka mu bakinnyi 18 bazitabazwa ku mukino bazakirwamo na APR FC bakina ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona.

Mico Justin ari kwitegura biciye mu myitozo yoroheje

Mico Justin

Mico Justin

Mico Justin ari kwitegura biciye mu myitozo yoroheje

Mu myitozo y’uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, abakinnyi bari barwaye ubwo bateguraga guhura na Rayon Sports bose bakoze imyitozo ubona ko bagarutse mu murongo mwiza wo kwitegura imikino iri imbere yaba igikombe cy’Amahoro na shampiyona iri kugana ku musozo.

Abakinnyi bayakinnye umukino wa Rayon Sports kubera ibibazo bitandukanye by’imvune n’uburwayi ariko bakaba bagarutse barimo; Nzarora Marcel (GK), Ndayishimiye Celestin na Ishimwe Issa Zappy. Biramahire Abeddy niwe mukinnyi ugifite igihe kinini hanze y’ikibuga kuko afite ikibazo ku kirenge.

Nyuma y’imikino 24 Police FC bamaze gukina bari ku mwanya wa gatandatu n’amanota 40 inyuma ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 41 mu mikino 24. Police FC itsinze cyangwa ikanganya uyu mukino, izahita ijya imbere ya Kiyovu Sport.

Abakinnyi bateze amatwi umutoza

Abakinnyi bateze amatwi umutoza Albert Mphande wa Police FC

Police FC basohoka mu kibuga

Abakinnyi bavuye kunywa amazi

Police Fc bishimira igitego

Abakinnyi bagenda bishyushya buhoro buhoro

Munezero Fiston  ku mupira

Munezero Fiston  ku mupira 

Nizeyimana Mirafa

Nizeyimana Mirafa yinezeza ku mupira 

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira 

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Mpozembizi Mohammed amaze kugaruka mu kibuga nyuma y'igihe adakina

Mpozembizi Mohammed ku mupira mu myitozo y'uyu wa Gatatu

Mico Justin yaje kuruha aricara

Mico Justin yaje kuruha aricara

Munezero Fiston (hasi) akurikiwe na bagenzi be barimo Muhinda Bryan (Ibumoso) na Habimana Hussein (Iburyo)

Munezero Fiston (hasi) akurikiwe na bagenzi be barimo Muhinda Bryan (Ibumoso) na Habimana Hussein (Iburyo)

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC ayoboye imyitozo

Muhinda Bryan umwe mu bagize umutima w'ubwugarzii bwa Police FC mu mukino

Muhinda Bryan umwe mu bagize umutima w'ubwugarzii bwa Police FC  

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu 

Danny Usengimana 10

Danny Usengimana 10

Danny Usengimana ari gukorera imyitozo muri Police FC

Danny Usengimana ari gukorera imyitozo muri Police FC

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC 

Umwe mu banyezamu bakorera imyitozo muri Police FC

Umwe mu banyezamu bakorera imyitozo muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC wanakiniye Gicumbi FC

 Nduwayo Danny Bariteze mu kirere ashaka umupira 

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc  utameze neza muri iyi minsi

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC

Uva ibumoso: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy na Mico Justin

Uva ibumoso: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy na Mico Justin baruhuka 

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

PHOTOS: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND