RFL
Kigali

Masengesho Jean Bosco agiye kumurika album ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Kipenzi na Ngoma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2018 11:19
0


Umuhanzi Masengesho Jean Bosco yateguye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Agiraneza' igizwe n'indirimbo umunani. Ni igitaramo yatumiyemo Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi na Ngoma Joshuwa.



Iki gitaramo cya Masengesho kizaba tariki 24/6/2018 kibere i Kanombe kuri Prayer Palace church kuva Saa cyenda z'amanywa. Muri iki gitaramo, Masengesho azaba ari kumwe na Kipenzi, Ngoma ndetse na Holy Entrance Ministries. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Masengesho Jean Bosco yadutangarije ko yatumiye Kipenzi kuko ari umuhanzi uririmba indirimbo zifasha imitima ya benshi ndetse by'akarusho akaba akora umuziki ubona ari ibintu bimurimo. Si ibyo gusa ahubwo ngo Kipenzi ni inshuti ye ya hafi. Abajijwe impamvu yatumiye Ngoma, yavuze ko ari umuhanzi ukunda Imana ndetse akaba ari umuramyi mwiza.

Masengesho Jean Bosco

Masengesho Jean Bosco

Intego y'igitaramo cye ngo ni ukumurika album ye ya mbere ndetse no kugira ngo abantu babone umugisha binyuze mu ndirimbo ze. Tumubajije agashya ahishiye abazajya mu gitaramo cye yavuze ko hazaba hari ubwiza bw'Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Album 'Agiraneza' Masengesho agiye kumurika igizwe n'indirimbo 8 ari zo: Agira neza, Urukundo, Twahageze, Ishimwe, Rwanda rwacu, Ririmba, Yarishyuye na Ndakwinginze.

Masengesho Jean Bosco

Igitaramo Masengesho yateguye

REBA HANO 'YESU YARISHYUYE'  YA MASENGESHO JEAN BOSCO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND