RFL
Kigali

Rev Kayumba yakoze indirimbo y'urukundo 'Nzateta' irimo imitoma myinshi anatangaza icyamuteye kuyikora-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2018 12:51
0


"Nzateta ngutembe mu gituza, nzagutetera kwite umwamikazi, nzakurata dutaramanye twembi, nzanezezwa no kumunezeza, nzishima nkubonye wishimye. Uri urumuri nshinzwe kurinda, uri ururabo nshize kuvomerera, uri amata ntagomba gutokoza" Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ya Rev Kayumba.



UMVA HANO 'IMBUTO' YA REV KAYUMBA

Rev Kayumba Fraterne, ni umuraperi mu muziki wo kuramya Imana akaba n'umuyobozi w'umuryango witwa Jehovan Tsdikenu Ministries' ukora ivugabutumwa ryo hanze y'insengero ndetse no mu buryo bw'ikoranabuhanga. Rev Kayumba azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Imbuto, Worship God in Hiphop, Love, Africa, Ntimugire ubwiba, 'Mureke ibiyobyabwenge' yakoranye na P Fla na Jack B, Waratoranyijwe yakoranye na Jack B, Holy People, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, n'izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nzateta', akaba ari indirimbo y'urukundo yatunganyijwe na Producer Truck Slayer. Iyi ndirimbo yumvikanamo aya magambo:

Nzateta ngutembe mu gituza, nzagutetera nkwite umwamikazi, nzakurata dutaramanye twembi, nzanezezwa no kukunezeza, nzishima nkubonye wishimye. Mwana nakunze, mbere na mbere mbanje kukwifuriza amahoro y'Imana n'imigisha yayo, nahisemo kugutura aka karirimbo mbikuye ku mutima. Umutima utuje ugutera gusabana, utuma iteka nitwa umunyamahirwe, amahirwe ntiyahawe na bose none mbigize ubwiru, kugeza kera nzabikongorera turi twembi. Uri urumuri nshinzwe kurinda, uri ururabo nshize kuvomerera, uri amata ntagomba gutokoza. 

UMVA HANO 'NZATETA' INDIRIMBO NSHYA YA REV KAYUMBA

Si ubwa mbere Rev Kayumba akoze indirimbo y'urukundo kuko aherutse gushyira hanze iyo yise 'Umukunzi wanjye' yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B. Kuri ubu yasohoye indi ndirimbo y'urukundo yise 'Nzateta'. Inyarwanda.com twamubajije impamvu yakoze iyi ndirimbo, adutangariza ko yaririmbye urukundo kuko rukenewe cyane cyane mu bashakanye. Yunzemo ko mu miryango habayemo urukundo, ibibazo tubona mu miryango ntibyakongera kubaho. Yagize ati:

Imana ni urukundo, ni na yo mpamvu naririmbye urukundo kuko rurakenewe mu bantu cyane cyane mu bashakanye, mu miryango habayemo urukundo nya rukundo ibibazo  tubona mu miryango ntibyabaho, igihe kirageze ko abantu tubereka agaciro k'urukundo  mu bashakanye kuko umuryango nyarwanda uhera mu ngo zacu.

Image result for Rev Kayumba Fraterne amakuru umuryango

Rev Kayumba umuyobozi wa Jehovan Tsdikenu Ministries

Ku bijyanye n'abantu bashobora kutavuga rumwe kuri iyi ndirimbo ye bakamufata nk'uwinjiye mu muziki usanzwe bamwe bakunze kwita uw'isi, Rev Kayumba yavuze ko atari ko bimeze kuko adashobora kuva mu muziki wo guhimbaza Imana. Yunzemo ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese akenera kubwirwa amagambo y'urukundo. Yagize ati: "Ntabwo ari Secular kuko turi guhuza imyizerere n'ubuzima tubamo bwa buri munsi, nta muntu ubaho udakeneye kubwirwa amagambo y'urukundo uwo ariwe wese, duhereye mu byanditswe bya Salomo higanjemo urukundo cyaneee."

UMVA HANO 'UMUKUNZI WANJYE' YA REV KAYUMBA FT DIANA & JACK B

Usibye kuba iyi ndirimbo Rev Kayumba yarayikoreye abantu bose bakundana by'ukuri by'umwihariko abashakanye, ngo yanayikoreye umukunzi we yirinze kudutangariza amazina ye. Yavuze ko abarokore bakwiriye kurangwa n'urukundo mu byo bakora byose by'umwihariko abakundana ndetse n'abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko n'itorero, bakajya birekura bakabwirana amagambo y'urukundo. "Njyewe indirimbo nzireba mu nkuru za Salomo z'urukundo. (...)Ikibazo abakristo ntibazi no gutereta ni yo mpamvu usanga aba twita abapagani babatwara abakobwa (abakunzi babo)"

UMVA HANO 'NZATETA' INDIRIMBO NSHYA YA REV KAYUMBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND