RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Abakinnyi ba Rayon Sports basinyishijwe ku rutonde rwemeza ko batifuza Ivan Minaert

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2018 21:50
7


Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze gusinya ku rutonde rw’abakinnyi batifuza ko Ivan Minaert yakomeza kubabera umutoza mukuru nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri sitade Amahoro.



Ubwo uyu mukino wari urangiye, abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports bafashe inzira igana ku Kimihurura ahari akabari kitwa “Be Life” aho bavugaga ko bagiye mu nama yo kugira ngo barebe uko bacoca amagambo bagashaka umuti w’ikibazo kiri gutuma batabona umusaruro uhoraho.

Amakuru agera ku INYARWANDA aturuka muri bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports (tutari butangaze amazina yabo ku mpamvu z'umutekano wabo) avuga ko ubwo bari bageze kuri Be-Life basabwe ko bicara hakajya hinjira umwe umwe akabwirwa ubutumwa bumugenewe. Gusa ngo baje gusanga basabwa gusinya buri mukinnyi ku izina rye yemera ko atishimiye Ivan Minaert. Umwe muri aba bakinnyi yagize ati:

Twageze kuri ka kabari tugira ngo wenda bagiye kutubwira gahunda ijyanye n’amafaranga cyangwa ikindi kintu ariko twagiye buri umwe yinjira ukwe. Njyewe nagezemo nsangamo umugabo ntazi neza ariko aba muri Rayon Sports, arambwira ngo ngomba gusinya imbere y’izina ryanjye. Mubajije impamvu arambwira ngo ni gahunda bagenzi banjye bemeje ko badashaka umutoza Minaert. Ngo ubwo niba ntabishaka mbyuke mbavira mu ikipe. Nahise nsinya ndasohoka.

Undi mukinnyi yagize ati" Njyewe ninjiye mu cyumba nzi ko bagiye kuduha amafaranga ariko nasanze ngo tugomba gusinya twemeza ko Ivan yava muri Rayon Sports. Nta kibazo mfitanye n'umutoza ariko nyine umuntu aba yanga gutakaza akazi. Nasinye ndataha ubwo ni ugutekereza tukareba".

Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yatsindiwe na FC Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ubwo Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yatsindwaga umukino wa mbere

Amagaju FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 27' ku gitego cyatsinzwe na Baba Yahaya Moustapha mbere y'uko Munezero Dieudonne yongeramo ikindi ku munota wa 38'. Kimwe mu bitego byo kwishyura cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 45' ku mupira yahawe na Christ Mbondy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kinaz 5 years ago
    Rayon sport ya Paul muvunnyi. Niyi. Nibindi biracyaza
  • mugisha5 years ago
    Ariko abo bagabo badushakira iki mwikipe? amatiku adashiraaa wagirango barayonse, Minaert bamureke ibyabo twabimenye bashakire ikibazo muribo ubwabo bacamo ibice ikipe nkaho ari gakondo yabo, Minaert sumutoza mubi. Urukundo rwikipe mureke rusumbe indamu mbi zinda
  • Hagumintwali Jean Claude 5 years ago
    Ibyo nakagambane gakomeye ubwoc hari equipe idatsindwa umutoza arazira, ubusa
  • 5 years ago
    niba basinyishijwe kungufu, ubwo nakagambane kakorewe umutoza mukuru
  • Locomotive5 years ago
    Abatsindiye Mamelody Sundowns, L Ludic n'izindi ntavuze none reaction yambere ni nagende....! Mwibagira vuba basii.... championnat kuyitsindwa bibaho na Arsenal yarihanganye bihagije ariko Wenger ntiyigeze ajegajezwa n'amagambo y'abafana nkaswe Gasenyi. Vous etes entrain de plannifier votre propre chute.
  • Nuno Gomez 5 years ago
    On aura tout vu!!!!!!
  • Peter5 years ago
    mutubwire uwomuntu usinyisha abakinnyi?ntamenya aho isi igeze!kwasetsa harumukinyi uhitamo umutoza? ndumiwe!





Inyarwanda BACKGROUND