RFL
Kigali

Umwambaro wa bikini waciwe mu irushanwa rya 'Miss America'

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/06/2018 17:48
0


Miss America ni irushanwa rimaze imyaka 97, kuri ubu ryasezereye umwambaro wo koga uzwi nka bikini abarihatanagamo bajyaga biyerekanamo. Ibi byakozwe mu rwego rwo guha ubwisanzure abashaka kuryitabira bose hatitawe ku mahitamo y’imyambarire yabo.



Miss America ni irushanwa ryitabirwa n’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari hagati y’imyaka 17 na 25 rikaba ryaratangiye mu 1921. Kuri uyu wa 2 tariki 5/05/2018 abategura iri rushanwa bemeje ko umwenda wo kogana uzwi nka bikini utazongera kwambarwa muri iri rushanwa.

Gretchen Carlson ukuriye akanama njyanama ka Miss America yatangaje ko ku yindi nshuro iri rushanwa ritazongera kugira umwanya abakobwa biyerekanaga bambaye bikini, uyu ukaba umwanzuro ushingiye ku kudakumira abantu bamwe na bamwe batirirwaga bitabira iri rushanwa batinya kwambara uyu mwenda kubera imiterere yabo cyangwa se kubera imyumvire yabo itababohora ku kuwambara.

Yagize ati “Ntituzongera gutanga amanota ku bitabiriye irushanwa hagendewe ku miterere y’umubiri wabo. Miss America igiye kuba irushanwa ry’abakobwa bose hatitawe ku ngano cyangwa imiterere yabo.” Ku rubuga rwa Miss America rwa Twitter kandi bashyizeho amashusho agaragaza bikini, bakoresha hashtag ya #byebyebikini. Bashimangiye ko abarushanwa bazajya bambara icyo bahisemo cyose.

Image result for Bikini on hanger

Uyu mwambaro ntuzongera kwambarwa muri Miss America

Miss America uyu mwaka izatangira tariki 9 Nzeli 2018 muri Atlantic City, New Jersey. Imwe mu mpamvu zatumye izi mpinduka zibaho, ni ubutumwa bunyujijwe kuri email bwavumbuwe ko bamwe mu bakozi bo muri iri rushanwa bohererezaga abandi bantu bwerekeye ubuzima bwite bw’abitabiriye irushanwa, ibi bikajyana n’aya mafoto ya bikini abagaragaza uko bateye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND