RFL
Kigali

Byinshi ku muryango wa Illuminati ukunze guheza benshi mu gihirahiro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/06/2018 7:02
0


Kugeza ubu ku isi, bigenda bivugwa ko abantu bose bakomeye by’umwihariko abo mu burengerazuba bw’isi (uburayi na Amerika) imbaraga z’ubudahangarwa n’amafaranga bafite babihabwa n’imbaraga zidasanzwe bahabwa na Rusuferi binyuze mu muryango wa Illuminati.



Ese koko uyu muryango waba ufite imbaraga utanga zituruka kwa Lusuferi?

Tariki ya mbere Gicurasi 1776 umwarimu muri kaminuza yo mu budage  Adam Weishaupt yafunguye umuryango ukora rwihishwa awita “Illuminati” cyangwa se “abamurikiwe” tugenekereje mu kinyarwanda. Aho gukora nk’umuryango gakondo nk’uko byari bimenyerewe waje gufata isura ya Politiki byatumye utangira kwangwa biza no kuwuviramo gusenyuka nyuma y’imyaka icyenda uyu ariko ngo waje kuvuka uvuguruye ufite indi sura n’izindi mbaraga, “Modern Illuminati” cyangwa se “Illuminati igezweho”.

Kuva ku iyicwa rya perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika John F. Kennedy ugaca ku mpinduramatwara zo mu bafaransa (Revolution Francaise), Ibiremwa bidasanzwe (Extra Terrestre), imbaraga za Leta zunze ubumwe za America no gushaka gushyiraho gahunda imwe ku isi, ngo ni bimwe mu biranga Illuminati ivuguruye.

Biragoye kumenya uko Illuminati ibayeho ikizwi cyo ni uko irimo abantu bakomoka mu miryango ikomeye ifite ubutunzi n’imbaraga za Politiki. Intego zabo, ngo ni ukwigarurira igice kinini cy’isi ari nako buri umwe wese ufite ijambo yabarizwa muri uwo muryango mugari ugendera ku matwara ya lusiferi nkuko bitangazwa. 

Muri Amerika ngo ntiwaba umuyobozi w’iki gihugu utabarizwa muri uwo muryango. Uko ni ko kandi bimeze kubindi bihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga ifite ubushobozi. Bimwe mu bimenyetso byagiye bigarukwaho mu kuranga uyu muryango harimo inyamaswa iteye nk’inka ifite amahembe, pyramide ifitemo ijisho rimwe,…kandi byose bikaba bigenda bigaragara mu bintu binyuranye bivugwa ko bifite aho bihuriye n’uyu muryango nko mu idorali rya Amerika hagaragaho Pyramide.

John F. Kennedy uretse ko binavugwa ko ari umwe mu baperezida ba Amerika babayeho bacisha macye, ngo n’urupfu rwe ntago rwasobanutse uyu bivuga ko atacaga imbizi na Illuminati yaje guhitanwa mu buryo butumvikanaga cyane ko bitewe n’uburyo umutekano wari ukaze icyo gihe Amerika yari mu bihe by’intambara y’ubutita, ngo ntabwo yari burasirwe mu ruhame n’uko byagenze iyo biza kuba atari ubugambanyi bivugwa ko bwakozwe n’aba Illuminati. 

 Aba Illuminati, ngo ni abagabo bazi ubwenge, ibimenyetso niyo ntwaro yabo yibanze aho bishushanywa ku nkuta zitandukanye ku bikoresho bikundwa ndetse n’ibyerekanywa mu mashusho gusa kubitahura biragoye. Udutoki tubiri dukoze agahembe tugizwe na mukubita rukoko ndetse na meme zizamuye ni kimwe mubyo uzabonana aba star bivugwa ko bari muri uyu muryango mugari. 

Iyo ukoze ubushakashatsi, ugwa ku mazina y’ibyamamare binyuranye haba muri Politiki, umuziki, sinema, siporo,… harimo abahanzi batandukanye kuva mu myaka ya za 70 na 80 ahari amatsinda ya Rock nka Black Sabbath na Rolling Stones bakundaga gutanga ubutumwa bwa shitani mu ndirimbo.

Uko ibihe byagiye bisimburana niko hagiye haza abandi bahanzi bashya biganjemo abaririmba Rnb Pop na Rap barangajwe imbere na Jay Z na Lady Gaga hakaza ndetse abandi  nka Madonna, Britney Spears, Beyonce, Kanye West, Rihanna, Lil Wayne, Booba, E, 50 Cent n’abandi.

Bamwe mu bahanzi ariko bagiye bashaka kwiyomora kuri uyu muryango ari nako bahimba indirimbo zibyamagana. Aba bakaba barimo nka Jimi Hendrix, 2pac, DMX na Michael Jackson. Muri abo, batatu baje kwitaba Imana mu buryo budasobanutse ari nako ngo na DMX akomeje gushakirwa hasi no hejuru, byose bivugwa ko ari ingaruka zo kuva muri uyu muryango ubusanzwe bivugwa ko iyo wawugezemo bigoye kuwuvamo. Ubwo Tupac yabazwaga ku mpamvu yahimbye indirimbo yise Kill illuminati (Kwica Illuminati) yaje no kwitirirwa Album ye yagize ati:

Abasore bamwe baje kumbwira ubwo busa bwa Illuminati, ubwo nari muri gereza bambwira iby’amafaranga n’ibindi, ko aribwo buryo bwo kwirinda, uburyo bwo kwigarurira icyizere n’ibindi. Bityo njye nongeyeho ijambo kwica kuko nashakaga gukuraho uwo mwanda wa Illuminati. Ni ukuri munyizere wenda n’ubwo aba baswa bashatse kunyica ariko nakwibaza, ni gute ibi byose byagiye hanze ninde ubiri inyuma, bambwiraga iby’amafaranga, Papa nibindi, nonese babizi bate? Byavuye he? mbwira, ndambiwe uyu mwanda.

Nyuma y’aya amagambo , uyu muhanzi yaje guhigwa bukware ari nako agerekwaho ibirego bitandukanye birimo kuba yaba yarafashe umwana ku ngufu ibintu yahakanye yivuye inyuma. Uyu yaje kwivuganwa n’abantu kugeza n’uyu munsi bataramenyekana, ubwo yaraswaga ari kumwe n’uwari inshuti ye magara akaba n’umujyanama we Suge Knight tariki 7 Nzeli 1996 akitaba Imana nyuma y’iminsi 6 (tariki 13) azize ibikomere by’amasasu.

Undi muhanzi watambukije ubutumwa mu ndirimbo bivugwa ko bwabwiraga aba Illuminati ni Michael Jackson muri They don’t care about us (ntibatwitaho). Muri amwe mu magambo yayo Jackson yagiraga ati, “munyange, mundwanye gusa ntimuzambona. Bisa nk’aho nabaye igitambo cy’urwango murimo muranyambura icyubahiro cyanjye gusa ku bushake bw’Imana ntumbiriye ijuru ngaho nimundeke.”

Jackson mu biganiro bye yagiye akunda kugaruka ku magambo ko ashobora kuba yaragambaniwe n’abantu gusa buri gihe akanga gutangaza abaribo uko iminsi yashiraga niko Jackson yasaga nk’aho asatira kuvuga ukuri kose gusa biza kurangira nawe yitabye Imana tariki 25 Kamena 2009 mu buryo na n’ubu bucyibazwaho.

“Ntabwo ari ukuri iyo mbitekerejeho na gato sinshobora gusinzira, sinarota mpohotera umwana ntabwo ari byo sinakora ibintu nkibyo”, uku niko Michael Jackson yasubije abajijwe niba koko ibirego byamuregwaga ko yaba yarafashe abana b’abahungu ku ngufu aribyo. Ibi bikaba ari bimwe mu bintu byamugizeho ingaruka mu buzima bwe bwose yabmaze ari icyamamare.

“Album yanjye ni iya mbere ku isi yose uretse muri Amerka kubera ko.. oya sinshaka kubivugaho cyane ni akagambane  gusa sinshaka kubivugaho cyane reka ndekere aho, sinshaka kuvuga byinshi kuko narababajwe, narababajwe.“ uku niko Jackson yatangaje  ku mpamvu Album ye itakunzwe muri America nkuko byagenze ahandi ku isi.

”Ubwo nesaga umuhigo w’ibihe byose wo kugurisha copy za Album nyinshi wari ufitwe na Beatles na Elvis, Beat it yabaye Album yagurishijwe cyane, ubwo nibwo batangiye kunshinja ibintu bitandukanye, ko ndyamana n’abo duhuje igitsina, ko mfata utwana duto ku ngufu ko nahinduye uruhu rwanjye, ibi byose mukwiye kumenya ko ari ubugambanyi bukomeye, Iki ni igihe cy’impinduka.” Michael Jackson.

Aho hose nyakwigendera Michael Jackson  ahuriza ko ashobora kuba yaragambaniwe n’abantu atashyize ahagaragara gusa bisa nkaho bakomezaga gukora ibishoboka ngo izina rye ryangirike, byaje no kurangira yitabye Imana.

Ni byinshi byavuzwe, ni byinshi byagiye bishyirwa hanze gusa biragoye gusobanukirwa aba Illuminati ngo ni abantu b’abanyabwenge si buri muntu wese wamenya imikorere yabo cyane ko batabishyira ahagaragara ariko iyo wabize neza ngo haricyo utora.

Image result for ILLUMINATI

Urupfu rwa Aaliyah, wazize impanuka y’indege tariki 25 Kanama 2001, narwo ruvugwa ko yaba yaratanzweho igitambo n’uwari umukunzi we., kimwe n’abandi bagiye bitaba Imana mu buryo budasobanutse.

Imyambarire n’ibimenyetso  by’ibyamamare mu bihe n’ahantu hanyuranye, haba mu mafoto, mu mashusho,… ngo hari byinshi biba bihishe bifite aho bihurira n’uyu muryango. Mu ndirimbo nka On to the next one ya Jay Z, Umbrella ya Rihanna na Bad Romance ya Lady Gaga ngo ni zimwe zuzuyemo ibimenyetso by’ubu bwami.

“Yes We can” kuva mu cyaro cya Kamonyi ugaca mu Kikuyu ho muri Kenya ugashyika Hollywood ya Los Angeles muri Calfornia iyi nteruro ntawe utayizi ko yazanywe n’itorwa rya Barack Obama nka perezida wa mbere w’umwirabura byanatumye ihimbirwa indirimbo bise Yes We can.

Iyi ndirimbo iyo uyikinnye uyihinduye cyangwa se Reverse ihinduka ibindi bindi kuko Icyari Yes We can bihinduka “Thank you Satan” cyangwa se “urakoze shitani” ibi nawe wabyikorera uramutse ufite Adobe. Ese ni uguhurirana Coincidence? Cyangwa hari aho bihuriye n’uyu muryango?

Mu ndirimbo Niggas in Paris ya Jay Z na Kanye West mbere yo gutangira bisanzwe hari amagambo aba avugira kure wakumva witonze ko aba agira ati we killed Tupac cyangwa se twishe Tupac aha naho hibazwa niba ari ibintu bitatekerejweho.

Abantu benshi bakomeye ku isi bagenda bavugwa muri uyu muryango, ndetse na Kiliziya Gatolika igenda ivugwamo dore ko benshi bavuga ko kuva ku bupapa kwa Papa Benedigito wa 16 byaba byaratewe n’uyu muryango. Mu bice binyuranye by’ubuzima bw’isi haba muri Politiki, Siporo, Umuziki, Sinema, Iyobokamana,… hose havugwa ukwihisha k’uyu muryango.

Ni byinshi byavugwa ni byinshi byanditswe ibitabo byagiye hanze ama films yarasohowe gusa ntacyo byatanze biragoye kubyemeza gusa kubihakana nabyo kwaba ari ukurenzaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND