RFL
Kigali

SEBURIKOKO E67:Sebu na Siperansiya bari kubyinira ku rukoma ku bw'akabari Chez Sebu kari kwinjiza akayabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2018 10:23
0


Buri uko icyumweru gitangiye, Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda (RTV). Kuri ubu tubazaniye igice gishya cya 67 mukaba mwagikurikirana kuri Youtube munyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.



Ni igice tubonamo Seburikoko n'umugore we Siperansiya babyinira ku rukoma ku kw'akabari kabo kitwa 'Chez Sebu' kari kwinjiza akayabo dore ko ku munsi wa mbere, aka kabari kabahaye inyungu iri hejuru y'ibihumbi 11 y'amanyarwanda (11,000Frw). Tubonamo kandi Rulinda ajya guhangana na Esiteri ashinja kumuroga ndetse akaba yumvise amakuru mabi y'uko yagurishije imwe mu mitungo ye. Hagati aho Feredariko yatawe muri yombi afatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania kubera ibyaha akurikiranyweho.

REBA HANO IGICE CYA 67 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND