RFL
Kigali

Itorero Angilikani rigiye kwimika ArchBishop mushya mu birori bikomeye bizabera kuri Stade ya ULK

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2018 19:47
2


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena 2018 ni bwo Itorero Angilikani mu Rwanda rizimika ArchBishop mushya watorewe gusimbura Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. ArchBishop mushya azimikwa mu birori bikomeye bizabera ku Gisozi kuri Stade ya ULK.



Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2018 kikabera i Remera ku cyicaro gikuru cya Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR), Musenyeri Rwaje Onesphore yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro y'ibirori byo kwimika ArchBishop mushya igeze kure. Yavuze ko batumiye abanyacyubahiro batandukanye bazaturuka hirya no hino ku isi.

Musenyeri Rwaje

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Mu bazitabira ibi birori harimo n'Abepisikopi bakuru b'Itorero Angilikani mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku yindi migabane. Hatagize igihinduka, ibi birori bizitabirwa n'abayobozi ba Province z'Itorero Angilikani zigera kuri 11 zo muri Afurika. Muri ibi birori, Musenyeri Dr Laurent Mbanda azicazwa mu ntebe y'icyubahiro y'Umwepisikopi mukuru wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) aho azaba azimbuye Musenyeri Rwaje Onesphore.

Image result for Musenyeri Rwaje Inyarwanda

Musenyeri Rwaje Onesphore umuyobozi ucyuye igihe wa PEAR

Ni ibirori bizaba kuri Cyumweru tariki 10/6/2018 bibere mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Stade ya ULK kuva i Saa Tatu za mu gitondo (09h00). Ibi birori bigiye kuba nyuma y'iminsi micye Musenyeri Rwaje ahaye Musenyeri Mbanda imfunguzo zo kuyobora itorero Angilikani mu Rwanda.  Kwinjira muri ibi birori byo kwimika ArchBishop mushya wa PEAR ni ubuntu ku bantu bose. Itorero Angilikani riherutse gushyira hanze itangazo rihamagarira abantu bose kuzitabira ibi birori. Iryo tangazo riragira riti:

Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) inejejwe no kubatumira mu muhango wo kwicaza mu ntebe Rt. Rev Dr Laurent Mbanda nk'Umwepiskopi Mukuru wa kane wa Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n'Umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Uwo muhango uzabera kuri Stade ya ULK ku Gisozi ku ya 10/06/2018 Saa tatu za mu gitondo. Kuza kwanyu bizadushimisha.

Tariki 17/1/2018 ni bwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe kuba ArchBishop w'itorero Angilikani mu Rwanda, akaba ari we ugomba gusimbura Musenyeri Rwaje Onesphore. Musenyeri Dr Laurent Mbanda yahoze ari umushumba wa Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe kumusimbura mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016.

Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 63 y'amavuko yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kugitangira tariki 5/8/2018. Azatangira kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda tariki 10/6/2018 ubwo azaba asigaje umwaka umwe n'igice ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko dore ko yabonye izuba kuwa 25 Ukwakira mu 1954.

Image result for Musenyeri Mbanda Inyarwanda

Musenyeri Laurent Mbanda hamwe n'umugore we

Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w'umugore umwe bafitanye abana batatu, umwe muri bo witwa Erick akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abana be batatu bose magingo aya bari kubarizwa mu Rwanda, bakaba bazitabira ibirori byo kumwimika. Musenyeri Mbanda afite kandi abandi bana 28 amaranye imyaka 12, akaba ari abana b'imfubyi n'abandi batishoboye yiyegereje ababera umubyeyi ndetse avuga ko abafata nk'uko afata abana be yabyaye.

Laurent Mbanda

Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuba ArchBishop wa EAR

Musenyeri Laurent Mbanda yabwiye abanyamakuru ko mu gihe azamara ari ArchBishop w'itorero Angilikani mu Rwanda, azakora ibyo Imana izamushoboza. Yagize ati: "Niteguye gukora icyo ari cyo cyose Imana izanshoboza." Ikindi azakora ni ukubakira ku byo asanze, akabikomerezaho mu rwego rwo kubaka no guteza imbere itorero Angilikani n'itorero rya Kristo. Yashimiye cyane abamubanjirije ku bw'akazi gakomeye bakoze bakarwanya ubuyobe n'ibindi binyuranye byaje nk'imitego ku itorero rya Kristo. Musenyeri Rwaje yatangaje ko asize imikoranire myiza mu itorero no muri sosiyete.

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Mbanda aganira na Musenyeri Rwaje

Tariki 7/6/1992 ni bwo Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda yavutse. Kugeza ubu imaze kuyobora n'aba ArchBishop batatu na Musenyeri Mbanda ubaye uwa kane. Musenyeri Mbanda abaye umu ArchBishop wa kane w'Itorero Angilikani nyuma ya Musenyeri Augustin Nshamihigo wabaye ArchBishop wa mbere wa Angilikani, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wabaye ArchBishop wa kabiri na Musenyeri Rwaje Onesphore wabaye ArchBishop wa gatatu w'iri torero. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Apasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni imwe.

Rwaje

Musenyeri Mbanda hamwe na Musenyeri Rwaje

Rwaje

Musenyeri Rwaje ahereza Musenyeri Mbanda ibitabo bikubiyemo amabanga y'Itorero Angilikani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kadage5 years ago
    Anglican Church yashinzwe n'umwami w'Abongereza witwaga Henry VIII.Yashatse kurongora undi mugore,Paapa aramwangira.Noneho arongora undi mugore witwaga Anne Boleyn.Ahita ashinga idini rya Anglican Church.Kugeza n'uyu munsi,Umwamikazi w'Ubwongereza niwe ukuriye Anglican Church.Ntabwo ari imana yarishinze nkuko bigisha.Mu Rwanda,Anglican Church yaranzwe n'amateka mabi kuva na kera.Urugero,muli 1994,nta musenyeri w'umututsi wabagamo.Abasenyeri bose uko bali 7,bali abahutu. Muli abo 7,batatu bashinjwa Genocide:Archbishop Nshamihigo Augustin,Ruhumuliza Jonathan wahungiye mu Bwongereza na Musabyimana Samuel waguye muli Gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu y'umwihariko.Abandi Basenyeri barahunze,keretse uwitwaga Mvunabandi Augustin utarakoze Genocide.Nyamara bakigisha ko ari imana ibasiga amavuta.
  • Bora5 years ago
    Uncle turagushyigikiye IMANA igukomeze kdi ukomeze urugendo rukomeye rwo gufasha no kwitangira abandi Abawe turagukunda kdi turagishyigikiye, turikumwe kuri uriya munsi wibyishimo! Be blessed Uncle.





Inyarwanda BACKGROUND