RFL
Kigali

'3 Days of Glory' yasojwe, Esperance Buliza asukwaho amavuta na Bishop Dr Masengo wamubwiye ati 'Ntiwatanga ubuzima utabufite'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2018 15:44
1


Kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo igiterane cyiswe '3 Days of Glory' cyasojwe nyuma y'iminsi itatu kimaze kibera muri Kigali Serena Hotel. Esperance Buliza uyobora Zoe Family Ministries yateguye iki giterane, yasutsweho amavuta na Bishop Dr Fidele Masengo.



Iki giterane '3 Days of Glory' cyayobowe na Aline Gahongayire ku munsi wacyo wa nyuma. Haririmbye abahanzi banyuranye barimo; Gisubizo Ministries na Barnabas waririmbye zimwe mu ndirimbo abantu bakunze mu bihe bya kera harimo iyitwa Ntakirusha Imana amaboko, Uri Uwera n'izindi maze benshi bafatanya kuririmba.

Zoe Family Ministries

Byari umunezero udasanzwe mu gusoza igiterane 3 Days of Glory

Bishop Dr Masengo Fidele umuyobozi w'itorero Foursquare Gospel Church ari naryo Esperance Buliza abarizwamo yafashe umwanya maze asoma muri Yesaya 61 nyuma y'aho asuka amavuta kuri Esperance kugira ngo ajye atanga ubuzima. Yagize ati: "Ntiwatanga ubuzima utabufite" Esperance Buliza yasutsweho amavuta na Bishop Dr Masengo, Pastor Esther, Rev. Lucy Natasha n'abandi bakozi b'Imana batandukanye.

Zoe Family Ministries

Esperance Buliza umuyobozi wa Zoe Family Ministries

Esperance Buliza uyobora Zoe Family Ministries nyuma yo gusukwaho amavuta, yavuze ijambo ry'ubuhanuzi. Yagize ati: "Nyuma y'iminsi 3 y' icyubahiro ubuzima bwawe bugiye guhinduka kubera ineza y'Imana yanyeretse mu bihe byari bingoye ni yo mpamvu twateguye iki giterane cyo gushima Imana kandi nawe Ineza y'Imana ugiye kuyibona."

AMAFOTO Y'UMUNSI WA 3 W'IGITERANE '3 DAYS OF GLORY'

Esperance Buliza

Esperance Buliza yari yasazwe n'umunezero

3 Days of Glory

Iki giterane cyayobowe na Aline Gahongayire

Zoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family Ministries

Rev Lucy Natasha ni we wigishaga ijambo ry'Imana muri iki giterane

AMAFOTO: Zoe Family Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Espe Buliza5 years ago
    Smart.inyarwanda.com ndabashimiye cyane bivuye ku mutima. Mwarakoze cyane kumenyekanisha Zoe Family Ministries. No kumenyesha abanyarwanda uko igiterane kyagenze. Imana ibahe imigisha myinshi.





Inyarwanda BACKGROUND