RFL
Kigali

Akamaro k'umwanzi mu buzima bw'umukristo

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2018 8:53
1


Nshuti y'Imana, uyu munsi nasanze umwanzi cyangwa umuntu utakwifuriza ineza nawe hari icyo amaze mu buzima bwawe. Hari ibintu 5 nize bikomeye:



1. Hari igihe umwanzi akwegereza Imana neza atabishaka. Hana iyo atagira Penina ntabwo yari gushaka Imana nk'uko yabikoze (I Samuel 1);

2. Hari igihe agusabira neza atabizi ndetse agasaba wowe n'ibyo utakwisabira. Hamani yasabiye Moridekayi neza azi ko yisabira (Esiteri 6:6-10);

3. Hari igihe atuma Imana ikuba inshuro nyinshi ibyo wari ufite we azi ngo arimo kukugerageza (Yobu 42:5);

4. Hari igihe yihutisha isezerano ryawe atabizi: Gutabarwa kw'abayuda mu gihe cya Moridekayi na Esiteri bivuye ku mugambi mubi wa Hamani);

5. Atuma kwizera Imana kwawe kwaguka.

Nawe urebye wasanga umwanzi wawe hari icyo akumariye. Kandi abanzi bawe si abantu gusa ni satani ubarimo. Fata umwanya usabe Imana iguhe uburyo buzima bwo kwitwararika ku mwanzi wawe. Umunsi mwiza.

Iyi nyigisho yateguwe na Ev Asiimwe Fred/Umukristo wo muri Foursquare Church Kimironko, inonosorwa na Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutoni cassandra5 years ago
    Uhabwe umugisha .nibyo Koko umwanzi akwegereza amasezerano benese ba yozefu bagize ngo bamugiriye nabi bataziko aribwo arigusatira ku byiza ,.... Murakoze ndafashijwe Imana itwigishe uburyo bwo kwitwara ku banzi bacu.





Inyarwanda BACKGROUND