RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari bimeze ku munsi wa 2 w'igiterane '3 Days of Glory' cyatumiwemo Rev Lucy Natasha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2018 8:32
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 wari umunsi wa kabiri w'igiterane '3 Days of Glory' cyateguwe n'umuryango Zoe Family Ministries ukuriwe na Esperance Buliza. Ni igiterane cyatumiwemo umuhanuzikazi w'umunyakenya, Rev Lucy Natasha, kikaba kiri kubera muri Kigali Serena Hotel.



Ku munsi wa mbere w'iki giterane, Rev Lucy Natasha yahanuriye abantu banyuranye bari muri icyo giterane. Usibye ubuhanuzi, uwo munsi waranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana hamwe n'abaririmbyi ba Gisubizo Ministries ndetse n'umuhanzikazi Diana Kamugisha. Ku munsi wa kabiri w'iki giterane, Rev Lucy Natasha yongeye guhanura ndetse ahembura imitima ya benshi binyuze mu mpanuro ze no mu ijambo ry'Imana. 

Lucy Natasha

Rev Lucy Natasha

Rev Lucy Natasha wigishije ijambo ry'Imana yasabye abagore bose bitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa kabiri kuba icyitegererezo ku bana babo kugira ngo bazakurane indangagaciro nziza. Yagize ati "Ujye uba icyitegerezo kubana bawe kugira ngo nibajya gushaka bazabe bafite indangagaciro nziza bagukuyeho".

Rev. Lucy Natasha yasomye mu gitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa 27: 22 havuga ngo "Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge". Yahise ahanurira abitabiriye iki giterane ku munsi wa 2 ibintu bitandukanye harimo nk'aho yavuze ati: "Ntacyo bivuze umuraba wose wanyuramo mu buzima bwawe nta na kimwe uzigera uba uzarokoka ntacyo uzigera uba." Yongeye gusoma mu Ibyakozwe n'intumwa 28:1-6.

Zoe Family Ministries

Esperance Buliza

Aline Gahongayire Barnabas, Zoe Worship Band na Diana Kamugisha baririmbye mu munsi wa kabiri w'iki giterane. Bishop Dr Masengo Fidele nawe ari mu bitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa kabiri. Kuri iki cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo iki giterane '3 Days of Glory' gisozwa. Saa kumi n'imwe z'umugoroba ni bwo igiterane kiri kubera muri Kigali Serena Hotel kiba gitangiye aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. 

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire

Zoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family Ministries

Aline Gahongayire mu giterane 3 Days of Glory






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND