RFL
Kigali

GSCC Worship team basohoye indirimbo 'Warakoze' iri kuri album ya mbere bazamurika mu mpera za 2018

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2018 6:01
0


GSCC Worship Team ibarizwa mu itorero Good Shepherd Community Church (Itorero Umwungeri Mwiza) yashyize hanze indirimbo nshya bise 'Warakoze' akaba ari indirimbo yabo ya 4 kuri album ya mbere bateganya kumurika mu mpera z'uyu mwaka wa 2018.



GSCC Worship ibarizwa barimo gukora n'izindi ndirimbo mu rwego rwo kurangiza Album yabo izaba yitwa UBUNTU bateganya gushyira hanze mu mpera z’umwaka wa 2018. Iritsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2011 n’abantu bagera kuri 6, ritangizwa na Pasiteri Kedress K Nziramakenga wanaribereye umuyobozi w’igihe kirekire mbere y'uko yitaba Imana.

Good Shepherd Community church (GSCC) ni Itorero ryatangiye mu Rwanda mu mwaka w'1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri Torero ryaratangijwe na Rev Simon NZIRAMAKENGA aritangirira ahitwa i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

REBA HANO 'UBUNTU' YA GSCC WORSHIP TEAM

REBA HANO 'MUTABAZI' YA GSCC WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND