RFL
Kigali

Juliet Tumusiime ukora kuri RTV agarukanye indirimbo nshya 'Waba usize iki' nyuma y'iyo yaherewe mu nzozi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2018 16:24
0


Tariki 19/08/2016 ni bwo Juliet Tumusiime ukora kuri Televiziyo Rwanda yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Tera intambwe imwe'. Hari hagiye gushyira imyaka ibiri nta yindi ndirimbo ashyize hanze, gusa magingo aya yamaze gusohora iyo yise 'Waba usize iki' irimo impanuro ku bagihumeka umwuka w'abazima.



Juliet Tumusiime ni umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda (RTV) mu kiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live akoranamo na Ronnie, Becky ndetse na Dj Shawn. Nyuma yo gusohora indirimbo ye ya mbere 'Tera intambwe imwe' ndetse akanayikorera amashusho, kuri ubu Juliet Tumusiime agarukanye indirimbo nshya yise 'Waba usize iki'.

Juliet Tumusiime avuga ko kuririmba bimuha umunezero mwinshi

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Juliet Tumusiime w'imyaka 23 y'amavuko agira inama abantu bagihumeka umwuka w'abazima, akabasaba kurangwa n'imirimo myiza bakiri ku isi kugira ngo bazasige urwibutso rwiza bazibibukirwaho igihe bazaba batakiriho. Anabagira inama yo gufata Yesu Kristo nk'icyitegererezo kuko ubwo yari ku isi yaranzwe no guca bugufi, yuzuye imbabazi ndetse n'urukundo. Yumvikana aririmba aya magambo:

Waba usize iki aho utuye, waba usize iki mu muryango wawe, waba usigiye iki inshuti zawe, wibuke ko ejo, cyangwa uyu munsi ushobora kuba utariho. Waba usize iki cy'urwibutso. Yesu wenyine reka tumufate nk'icyitegererezo atubere umuyobozi muri uru rugendo. Reka twige gukora neza tukiriho kuko Yesu yakuze agira neza kuri twese, yuzuye imbabazi, yuzuye urukundo no guca bugufi ni byo byamuranze, reka tumufate nk'icyitegererezo.

UMVA HANO 'WABA USIZE IKI' YA JULIET TUMUSIIME

Juliet Tumusiime ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma ya 'Tera intambwe imwe' yaherewe mu nzozi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com mu gihe gishize. Yaragize ati:"Indirimbo (Tera intambwe imwe) nayibonye mu nzozi ndi ahantu muri garden (mu busitani) irimo abantu benshi ndimo kuyiririmba. So mu bintu byatumye nkora iyo ndirimbo n'uburyo yanjemo busa nk'aho budasanzwe. Ubundi tuziko umuntu akora indirimbo may be biturutse ku byo abona cyangwa ubuzima yaciyemo,..then akicara akayandika akayishakira melody ariko njye indirimbo nayihawe ikoze na melody yayo, ndabyuka ndayiririmba ndangije ndayandika."


Juliet hamwe na bagenzi be bakorana muri RTV Sunday Live

Juliet Tumusiime akunda cyane Simon Kabera na Diana Kamugisha

Mu kiganiro na Inyarwanda.com abajijwe abahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel akunda cyane, Juliet Tumusiime yavuze ko abahanzi bose abakunda cyane gusa ku isonga ngo hazaho Simon Kabera na Diana Kamugisha. Abajijwe niba azakomeza gukora umuziki, asubiza ko kuririmba abikunda cyane kuko ari byo bikunze kumuha umunezero mu buzima bwe bwa buri munsi. Kuririmba ku giti cye ngo azajya abikora bitewe n'uko Imana izajya imushoboza. Yagize ati: 

Abahanzi bose baririmba indirimbo z'Imana ndabakunda cyaneee by'umwihariko Simon Kabera na Diana Kamugisha ariko n'abandi ndabakunda. Kuririmbira Yesu byo ndabikunda kuko ni byo bigize part nini ituma nezerwa cyangwa mporana umunezero. Kuririmba nsanzwe mbikora, mbikorera muri worship team yo kuri Miracle Centre church i Remera.

Sinabihagarika ariko kuririmba ku giti cyanjye uko Imana izajya inshoboza nzajya mbikora kuko sinafatanya amasomo, akazi,worship team na music ku giti cyanjye ngo mbikore neza byose, ibyari byo byose hari icyabangamirwa. Rero ni yo mpamvu nzabanza gukora bimwe by'ingenzi n'masomo yanjye cyane then ibindi nzagenda mbikora buhoro buhoro uko Imana izajya inshoboza.

Juliet ngo ntashobora guhagarika kuririmba

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TERA INTAMBWE IMWE' YA JULIET TUMUSIIME

UMVA HANO 'WABA USIZE IKI' YA JULIET TUMUSIIME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND