RFL
Kigali

Igiterane cyatumiwemo Rev Lucy Natasha cyatangiranye imbaraga mu buhanuzi no mu kuramya Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2018 12:39
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 ni bwo igiterane '3 Days of Glory' cyatangiye. Ni igiterane cyatumiwemo umuhanuzikazi Rev Lucy Natasha wo muri Kenya wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Kane. Iki giterane cyatangiranye imbaraga mu buhanuzi ndetse no mu kuramya Imana.



'3 Days of Glory' ni igiterane gitegurwa n'umuryango Zoe Family Ministries uyoborwa na Esperance Buliza ari nawe wawutangije. Iki giterane kiri kubera muri Kigali Serena Hotel. Bamwe mu bitabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa mbere, batahanye ubuhanuzi bwanyuze muri Rev Lucy Natasha waje mu Rwanda ari kumwe na nyina (Pastor Wanjiru) umwe mu bapasiteri bakomeye muri Kenya. Abantu batari bacye bahembuwe imitima n'ijambo ry'Imana ryanyuze muri Rev Lucy Natasha ndetse bamwe muri bo bakira agakiza.

Lucy Natasha

Rev Lucy Natasha yakozweho cyane gihe cyo mu kuramya Imana

Abari muri iki giterane '3 Days of Glory' bahagiriye ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe n'abaririmbyi batandukanye. Diana Kamugisha na Gisubizo Ministries baririmbye muri iki giterane bahembura imitima ya benshi. Pastor Julienne Kabanda umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko ukunzwe n'urubyiruko ku bw'impanuro akunze kuruha, ni we wayoboye iki giterane. Muri iki giterane kizamara iminsi itatu, hatumiwe abahanzi nyarwanda banyuranye barimo; Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Ben na Chance, Billy Jakes, Guy Badibanga, Elyse Bigira na Barnabas. Hatumiwe kandi amatsinda arimo Healing Worship team, Gisubizo Ministries na Zoe Family team. 

Julienne Kabanda

Pastor Julienne Kabanda ni we wayoboye iki giterane

Ku munsi wa kabiri w'iki giterane cyiswe 3 Days of Glory, ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018, habaye amahugurwa y’abagore n’abakobwa kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa, abera mu Ubumwe Grande Hotel. Amahugurwa yibanze ku gushishikariza abagore gukunda Imana ndetse no kwihangira imirimo. Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu haraba inama igamije ububyutse. Ku cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo iki giterane kizasorezwa muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Abatari bake bakiriye agakiza barambikwaho ibiganza na Rev Natasha

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperance Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye Cyanditswe kiri muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Rev Lucy Natasha

Diana Kamugisha yaririmbye ku munsi wa mbere w'iki giterane

Rev Lucy Natasha watumiwe muri iki giterane '3 Days of Glory' yishimiye cyane kugera mu Rwanda. Nk'uko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga, yavuze ko kimwe mu byamushimishije ari ukuzana mu Rwanda na nyina (Pastor Wanjiru) wamuherekeje mu ivugabutumwa. Nyuma yo kugera mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Rev Natasha yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100. Rev Natasha yavuze ko yahakuye isomo rikomeye.  

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA MBERE

Rev Lucy Natasha

Rev Lucy Natasha mu mwanya w'Ijambo ry'Imana

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries baririmbye bambaye imipira yanditseho Zoe Family Ministries

Wanjiru

Pastor Wanjiru nyina wa Rev Lucy Natasha yafashijwe cyane

Zoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesRev Lucy NatashaLucy NatashaRev Lucy NatashaRev Lucy NatashaRev Lucy NatashaRev Lucy Natasha

Esperance Buliza (ibumoso) umuyobozi wa Zoe Family Ministry 

Zoe Family Ministries

Zoe Family MinistriesZoe Family Ministries

Rev Lucy Natasha yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Rev Natasha n'abo bari kumwe bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Zoe Family Ministries

Igiterane Rev Lucy Natasha yatumiwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND