RFL
Kigali

Danmark yemeje itegeko ribuza abagore kwambara bikwije mu maso

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/06/2018 19:00
0


Danmark ibaye igihugu cya 5 ku mugabane w’uburayi cyemeje itegeko ribuza abagore kwambara imyambaro ihishe mu maso yabo ,icyakora benshi mu bayoboke b’idini rya Islam ku mugabane w’uburayi bamaganiye kure iri tegeko.



Guverinoma ya Danmark ivuga ko iri tegeko ritagamije kubangamira amadini amwe n’amwe afite imigenzo yo kwipfuka mu maso nk’abayoboke b’idini rya Islam cyangwa abayahudi.Icyakora ku rundi ruhande iri tegeko rizwi nk’iryo guca umwambaro abayisilamukazi bikwiza mu maso (the burqa ban),ryagiye rinengwa gutsikamira abayoboke b’idini rya Islam ndetse n’abayahudi bafite imigenzo yo kwikwiza mu mutwe no mu maso.

Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishingamategeko ya Danmark ritegenya ko umuntu uzafatwa yambaye umwambaro yikwije mu maso ku nshuro ya mbere azajya ahanishwa gucibwa amande y’amayero 118 (asaga ibihumbi 118 by’amafaranga y’u Rwanda) ,yakongerwa gufatwa akikuba akagera ku mayero 1118 ndetse yakomeza kwambara uyu mwambaro akaba yanahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi 6 .

Ubu bwoko bw'imyambaro ntibwemewe kwambarwa muri Danmark

Minisitiri w’ubutabera wa Danmark Søren Pape Poulsen yemeje ko iri tegeko rigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva taliki ya 1 Kanama 2018. Polisi kandi y’iki gihugu yategetswe gukoresha ububasha ifite iri tegeko rigashyirwa mu bikorwa. Hagati aho abayoboke b’idini rya Islam ku mugabane w’uburayi ndetse n’abayahudi bamaganiye kure iri tegeko bashinja leta Danmark ivangura rishingiye ku myemerere. Ni mu gihe Leta ya Danmark ivuga ko iri tegeko rigamije kurengera uburenganzira bw’abagore.

Source:The independent .co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND