RFL
Kigali

Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival ari i Burayi mu biganiro bigamije iterambere rya Sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2018 9:59
0


Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival ari kubarizwa i Burayi mu biganiro bigamije iterambere rya Sinema nyarwanda nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Tariki 23 Gicurasi 2018 ni bwo Chris Mwungura yahagurutse i Kigali.



Chris Mwungura yadutangarije ko mu minsi amaze i Burayi yabashije guhura n'abayobozi b'amaserukiramuco atandukanye ya Filime za Gikristo. Yavuze ko mu rwego rwo kwitegura Iserukiramuco rya Filime za Gikristo (Rwanda Christian Film Festival) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 6, kuri ubu ari gutegura ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime za Gikristo zizitabira iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival ndetse akaba ari gutegura n'amahugurwa ku bijyanye na Sinema. Yagize ati:

Muri summer turi gutegura outdoor event. Ibikorwa biteganyijwemo, harimo kwerekana filime za Gikristo zizitabira iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival, amahugurwa ku bya sinema, Master class zizatangwa n'aba mentors bavuye hanze ndetse na Closing Ceremony Awards. Festival igiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Mu gihe amaze i burayi, Chris Mwungura yavuze ko yasuye Sony Center muri Bubiligi. Ikindi gihugu yagezemo ni u Budage ndetse no muri Sweden. Chris Mwungura avuga ko ingendo ari gukorera mu bihugu bitandukanye by'i Burayi ari mu rwego rwo kwagura Iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival rikajya ku rwego mpuzamahanga.

Rwanda Christian FilmChris Mwungura

Chris Mwungura akomeje guhirimbanira iterambere rya filime za Gikristo

Chris MwunguraChris MwunguraChris Mwungura

Rwanda Christian Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND