RFL
Kigali

MU MAFOTO: Etincelles FC yakuye amanota atatu kuri Kiyovu Sport i Rubavu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2018 23:23
1

Ikipe ya Etincelles FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Kiyovu Sport yahise igabanya umuvuduko yari ifite nyuma yo kuba yaranyagiye AS Kigali ibitego 4-1.

Ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Mugenzi Cedric Ramires na Nduwimana Michel bita Ballack Umurundi ukinira Etincelles FC. Igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nganou Alex Russel kuri penaliti.

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC azamukana umupira acika Imanishimwe Emmanuel

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC azamukana umupira akurikiwe na Nizeyimana Djuma 

Muri uyu mukino, Cassa Mbungo Andre nta mpinduka n’imwe yari yakoze ugereranyije na 11 babanjemo batsinda AS Kigali ibitego 4-1.

Ruremesha Emmanuel yari yagaruye Gikamba Ismael kapiteni w’iyi kipe bityo Muganga Kaliba Joakim ajya hanze ya 18 kuko abanyamahanga yari afite muri 18 barimo; Nduwimana Michel, Djumapili Iddy na Mumbele Saiba Claude.

Mu izamu ntabwo habanjemo Rukundo Protogene bita Taiga kuko Nsengimana Dominique wagiyemo mu gice cya kabiri batsindwa na Rayon Sports niwe wabanje mu izamu anakina iminota 90’.

Sibomana Alafat yirenza umupira

Sibomana Alafat yirenza umupira 

Undi mukino waberaga hanze ya Kigali, Police FC yakuye amanota atatu (3) i Nyagatare itsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mico Justin mu gice cya mbere cy’umukino. Police FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 39 mu mikino 23 imaze gukina. Amagaju FC yaguye miswi na Gicumbi Fc banganya 0-0.

Ngarambe Ibrahim ashaka aho anyuza umupira

Ngarambe Ibrahim ashaka aho anyuza umupira 

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

FC Marines izakina idafite Rulisa Jean Paul (11)

Abakinnyi ba FC Marines biteguraga Kirehe FC barebye uyu mukino

Abakinnyi ba FC Marines biteguraga Kirehe FC barebye uyu mukino

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC

Abasimbura ba Kiyovu Sport

Abasimbura ba Kiyovu Sport

Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange

Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange 

Moustapha Francis

Moustapha Francis  ku mupira

Moustapha Francis ku mupira

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport muri sitade Umuganda i Rubavu

Nganou Alex Russel (21) na Mugheni Kakule Fabrice bajya kureba Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC wari ufite umupira atinza umukino

Nganou Alex Russel (21) na Mugheni Kakule Fabrice bajya kureba Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC wari ufite umupira atinza umukino

Etincelles Fc bishimira intsinzi

Utuntu tw'amahane ntitwabura mu mukino nk'uyu

Utuntu tw'amahane ntitwabura mu mukino nk'uyu

Nganou Alex Russel ajya gutera penaliti yavuyemo igitego cya SC Kiyovu

Nganou Alex Russel ajya gutera penaliti yavuyemo igitego cya SC Kiyovu

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Umufana wa Etincelles FC ufite inkweto iruta izindi mu gihugu

Umufana wa Etincelles FC ufite inkweto iruta izindi mu gihugu

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport 

Uwihoreye Jean Paul anaga umupira

Uwihoreye Jean Paul anaga umupira aciye iburyo

Abakinnyi babanjemu kibuga:

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (35), Gikamba Ismael (C, 5), Akayezu Jean Bosco 18, Tuyisenge Hackim 25, Djumapili Iddy 14, Niyonsenga Ibrahim 17, Nduwimana Michel 10, Mumbele Saiba Claude 13, Mugenzi Cedric Ramires 22,Nahimana Isiaq 11 na Nsengiyumva Irshad 23

Kiyovu Sport XI: Ndoli Jean Claude (GK,19), Ngirimana Alex 15, Mbogo Ali 18, Uwihoreye Jean Paul 3, Ngarambe Ibrahim 12, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Nahimana Isiaq 11, Moustapha Francis 10, Nizeyimana Djuma 9, Habyarimana Innocent 11 na Nizeyimana Jean Claude 7.

Nganou Alex Russel wa Kiyovu Sport akurikiwe na Sibomana Alafat

Nganou Alex Russel wa Kiyovu Sport akurikiwe na Sibomana Alafat

AMAFOTO: NGOBOKA Delphin

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoko5 years ago
    etincelles oyeee,,, iyikipe nubukombe turayikundaa

Inyarwanda BACKGROUND