Ikipe ya Etincelles FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Kiyovu Sport yahise igabanya umuvuduko yari ifite nyuma yo kuba yaranyagiye AS Kigali ibitego 4-1.
Ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Mugenzi Cedric Ramires na Nduwimana Michel bita Ballack Umurundi ukinira Etincelles FC. Igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nganou Alex Russel kuri penaliti.
Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC azamukana umupira akurikiwe na Nizeyimana Djuma
Muri uyu mukino, Cassa Mbungo Andre nta mpinduka n’imwe yari yakoze ugereranyije na 11 babanjemo batsinda AS Kigali ibitego 4-1.
Ruremesha Emmanuel yari yagaruye Gikamba Ismael kapiteni w’iyi kipe bityo Muganga Kaliba Joakim ajya hanze ya 18 kuko abanyamahanga yari afite muri 18 barimo; Nduwimana Michel, Djumapili Iddy na Mumbele Saiba Claude.
Mu izamu ntabwo habanjemo Rukundo Protogene bita Taiga kuko Nsengimana Dominique wagiyemo mu gice cya kabiri batsindwa na Rayon Sports niwe wabanje mu izamu anakina iminota 90’.
Sibomana Alafat yirenza umupira
Undi mukino waberaga hanze ya Kigali, Police FC yakuye amanota atatu (3) i Nyagatare itsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mico Justin mu gice cya mbere cy’umukino. Police FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 39 mu mikino 23 imaze gukina. Amagaju FC yaguye miswi na Gicumbi Fc banganya 0-0.
Ngarambe Ibrahim ashaka aho anyuza umupira
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
Abakinnyi ba FC Marines biteguraga Kirehe FC barebye uyu mukino
Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC
Abasimbura ba Kiyovu Sport
Abasimbura ba Etincelles FC muri rusange
Moustapha Francis ku mupira
Abafana ba Kiyovu Sport muri sitade Umuganda i Rubavu
Nganou Alex Russel (21) na Mugheni Kakule Fabrice bajya kureba Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC wari ufite umupira atinza umukino
Utuntu tw'amahane ntitwabura mu mukino nk'uyu
Nganou Alex Russel ajya gutera penaliti yavuyemo igitego cya SC Kiyovu
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Umufana wa Etincelles FC ufite inkweto iruta izindi mu gihugu
Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport
Uwihoreye Jean Paul anaga umupira aciye iburyo
Abakinnyi babanjemu kibuga:
Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (35), Gikamba Ismael (C, 5), Akayezu Jean Bosco 18, Tuyisenge Hackim 25, Djumapili Iddy 14, Niyonsenga Ibrahim 17, Nduwimana Michel 10, Mumbele Saiba Claude 13, Mugenzi Cedric Ramires 22,Nahimana Isiaq 11 na Nsengiyumva Irshad 23
Kiyovu Sport XI: Ndoli Jean Claude (GK,19), Ngirimana Alex 15, Mbogo Ali 18, Uwihoreye Jean Paul 3, Ngarambe Ibrahim 12, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Nahimana Isiaq 11, Moustapha Francis 10, Nizeyimana Djuma 9, Habyarimana Innocent 11 na Nizeyimana Jean Claude 7.
Nganou Alex Russel wa Kiyovu Sport akurikiwe na Sibomana Alafat
AMAFOTO: NGOBOKA Delphin
TANGA IGITECYEREZO