RFL
Kigali

Umuryango mugari w’abafana ba Arsenal waremeye ababyeyi babiri b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2018 15:14
2


Abafana b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bakoze umuganda uyu munsi ku Kacyiru hafi n’ibiro by’akarere ka Gasabo, banafasha ababyebi babiri b’incike, umwe yahawe ibikoresho byo mu nzu undi bamushingira iduka itangira gucuruza.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018 nibwo abafana b’ikipe ya Arsenal bashyikirije ibikoresho bitandukanye byo mu nzu umubyeyi w’incitse birimo matora, amasafuriya, intebe n'ibiryamirwa n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima bwa muntu.

Undi nawe bamufashije gutangira ubucuruzi, bamuhaye ibyo guheraho birimo imifuka y’umuceri, imifuka ya kawungu, amasabune n'umunyu n’ibindi byinshi byo gucuruza, yanishyuriwe kandi amezi atatu y’ubukode bw’inzu ahwanye n’ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000Rwf).

Jean marie Mukasa

Jean Marie Mukasa umuyobozi w'abafana ba Arsenal mu Rwanda

Mukasa yatubwiye ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka bakora gihoraho, aho mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 begera ubuyobozi bw’umurenge n’akarere runaka baba bifuza gufashamo bakabaha uwo gufasha.

Yagize ati “iki n’igikorwa ngaruka mwaka dukora cyo kurema abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Umwaka ushize twakoze Rwamara, twasaniye umuntu inzu. Uyu mwaka twegereye muri Gasabo baduha bano babyeyi babiri

Bose baratwegereye batubwira ibintu bakeneye. Ibi nibo babyihitiyemo, ibi ni umusanzu w’abafana bose ba Arsenal bo mu Rwanda. Duhuriye ku mbuga, buri wese aritanga, byaba ari igihumbi cyangwa arenze turayakira.”

Avuga ko nk’abafana badakwiye kureba Arsenal ikina gusa bakaryoherwa, ahubwo ko umuryango mugari wabo ugomba kugira n’icyo umurira umuryango mugari w’abanyarwanda mu neza yo gufashanya bazamurana mu cyiciro cy’ubuzima.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iki gikorwa bakoreye uyu mubyeyi, ibindi bikoresho bamugeneye nabyo kuwa mbere w’iki cyumweru kiri imbere biza byamugezeho. Aba babyeyi bombi bahawe ibikoresho by'asaga miliyoni ebyiri n'igice.

Kubijyanye n’uko ikipe ya Arsenal yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo buhanzwe amaso mu rugendo rw'iterembere nk'ipfundo ry'ubukungu butajegajega, Mukasa yavuze ko ari ishema kuri bo nk’abafana ariko kandi no ku rwego rw’igihugu. Avuga ko ari inkuru nziza bakiranye yombi mu mashyi no mu mudiho.

Ati “Ni ishema ku banyarwanda bitari  ku mufana wa Arsenal gusa. Kuko kuba Arsenal yemeye kwambara u Rwanda ku kuboko inashishikariza abanyamahanga kuza gusuura u Rwanda ntabwo ari inyungu z’abafana ba Arsenal. Kiriya ni igikorwa cy’iki gihugu muri rusange. Kuri twe n’ibyishimo birenze, turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu bakoze igikorwa nkakiriya.”

Munganyika Marie Grace utuye mu Murenge wa Kanserege wahawe inzu yo gucururizamo n’ibyo guheraho acuruza yatubwiye ko asabira umugisha abamutekerejeho bakamukura mu buzima bubi yari abayemo. Yavuze ko mu myaka yatambutse, yari umwe mu bazunguzaga agataro mu muhanda, ngo yakunze gushwana n’inzego z’umutekano kenshi bamwambura ibyo yacurazaga mu buryo buteweme n’amategeko.

Ariko ngo abafana b’Arsenal bo kabyara, bamuhinduriye ubuzima mu gihe gito. Yavuze ko nawe agiye gukora akiteza imbere ndetse agatera ikirenge mu cy’abamufashije agatangira gufana ikipe ya Arsenal.

Yagize ati “Nacurazaga agataro, kuburyo n’agataro bagacaga nkumva ntakundi nzakavaho ntabundi bushobozi nabona. Ubwo bambazaga icyo bamfasha(abafana ba Arsenal) nababwiye ko bantera inkunga mu byo ncuruza hanyuma nanjye nkabona uko natera imbere.  Ku bw’ibyo, mbega, sinabona uko mbashimira Imana yonyine niyo izabampembera. Ikabibukiraho iki gikorwa bakoze, sinabona icyo mbitura.” Kuwa mbere nibwo azashyikirizwa firigo yo kujya akoresha n’ibindi bikoresho bisigaye.

Yvette Uwizeye

Yvette Uwizeye wafataga Selfie yaganiriye na Inyarwanda.com atubwira uko yakiriye iki gikorwa

Yvette Uwizeye umaze imyaka cumi n’itanu ari umufana w’akadasohoka w’ikipe ya Arsenal yabwiye Inyarwanda.com ko kuba bafashijje uyu mubyeyi babibona mu ishusho nziza yo kwigira nk’uko Leta y’u Rwanda ihora ibikangurira abaturage.

Yavuze ko iki gikorwa bakoze ari ngaruka mwaka nk’intego bihaye yo kuzamura imibereho y’ababayeho mu buzima butari bwiza. Urugendo bakoze rwo kwibuka yavuze ko ari urugendo bakora bibuka abantu bose bakundaga umupira n’abafana bose bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ruzibiza Wilson Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibaza wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge utabashije kuboneka, yatubwiye ko bishimiye cyane igikorwa cy’abafana ba Arsenal abasaba gukomeza umutima ufasha.

Yabwiye aba babyeyi bafashijwe gukora cyane kandi bakubakira kubyo bahawe, abifuriza kwiteza imbere kuburyo mu minsi ya vuba nabo baba afite ishimwe ryo gufana ikipe ya Arsenal yamaze gusinya amasezerano n’igihugu cy’u Rwanda mu gutambutsa ubutumwa bwa ‘Visit Rwanda’.

Mu minsi ishize ni bwo Arsenal yatangaje ko abafana bayo baba mu Rwanda bibumbiye mu kitwa ‘Rwanda Arsenal Supporters Club’ bemewe nk’abafana bayo bazwi i London.

Iri tsinda ry’abafana ba Arsenal baba hano mu Rwanda ryatangiye gukora mu mwaka wa 2010. Ni itsinda rigizwe n'abafana barenga 300 rikaba rihuzwa no kurebera hamwe imikino ya Arsenal hano mu Rwanda. Rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo kuri Tizama Bar and Restaurent aho abafana ba Arsenal bahurira bakarebera imikino inyuranye ya Arsenal.

AMAFOTO

abafana ba Arsenal

Abafana ba Arsenal bari bafite morali, uyu yabwiraga bagenzi be kumufotora atari kubita hasi

mu rugendo rwo kwibuka

Abafana ba Arsenal mu rugendo Kwibuka bagana hafi na Gare ya Kacyiru

Kwibuka ku nshuro ya 24

Arsenal ku mutima

Abafana ba Arsenal bari bitabiriye iki gikorwa kubwinshi

Arsenal bafashije

incike za Jenoside

Abarashi mu ifoto y'urwibutso

bafashijwe uko ari babiri

Abayobozi batandukanye mu bafana b'ikipe ya Arsenal

bahawe ibikoresho byose

Ababyebi bafashijwe n'abafana ba Arsenal

umwe yahawe ibiryamirwa

Ababyeyi bafashijwe bari kumwe n'umuyobozi w'akagari wambaye isaha ku kuboko

inkumi bari babukereye

Inkumi bari babucyereye, Arsenal ku mutima

bose aba arsenal

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Imana ige ibafasha mubyo muteke reza gukora mwakoze ibyubutwari
  • Nakaga5 years ago
    Ese haba habaho umuryango wabongereza bafana rayon i London.? Ibi bikorwa bijye bikorwa murindi zina banza ubu ari ubukoroni nanone





Inyarwanda BACKGROUND