RFL
Kigali

Mu 1963 umuryango wa Afurika yunze ubumwe warashinzwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2018 10:43
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’145 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 220 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1961: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika  John F. Kennedy yatangaje ko Amerika ifite intego yo kugeza umuntu wa mbere ku kwezi mbere y’umwaka w’1970. Aha hari mu mushinga wiswe uwa Apollo.

1963:Addis Ababa muri Ethiopia, umuryango wa Afurika yunze ubumwe warashinzwe.

1967: Ikipe ya Celtic F.C. ya Glasgow muri Ecosse yatwaye igikombe cya Europa Cup iba ikipe ya mbere mu mateka y’uburayi bw’amajyaruguru itwaye iki gikombe.

1977: Filime Star Wars igice cyayo cya mbere cyagiye hanze.

1997: Mu gihugu cya Sierra Leone habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ryasize Major Johnny Paul Koromah asimbura Ahmad Tejan Kabbah ku butegetsi.

2001: Umunyamerika Erik Weihenmayer ku myaka 32 y’amavuko yuriye umusozi wa Everest agera ku gasongero, aba umuntu wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona uciye aka gahigo ku isi.

2002: Indege ya China Airlines Flight 611 yashwanyukiye mu kirere maze igwa mu misozi ya Taiwan, abantu 225 bari bayirimo ntihagira urokoka.

2008: Icyogajuru cy’ikigo cya Amerika cya NASA cyiswe Phoenix lander cyageze ku kibaya cya Green Valley ku mubumbe wa Mars, aho cyari kigiye kureba niba hari amazi n’ubuzima byaboneka kuri uyu mubumbe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1939: Ian McKellen, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1965: Yahya Jammeh, perezida wa Gambia nibwo yavutse.

1970: Octavia Spencer, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980David Navarro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

1985Demba Ba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1983: Umwami Idris wa Libya yaratanze ku myaka 94. Uyu niwe mwami wabaye uwa nyuma w’iki gihugu, ubwo ubwami bwe bwahirikwaga na Colonel Muammar Gaddafi mu 1969.

Iminsi yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abana baburiwe irengero (International Missing Children's Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND